Umutekamitwe Schadrack Uwizeyimana akomeje kwitwaza Bibiliya mu kubiba amacakubiri no gukwiza ibihuha, MUMWITONDERE!
Umuhezanguni Uwizeyimana Schadrack wari uherutse gukina ikinamico agatangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ndeste agahamya ko ku italiki ya 1 Gashyantare 2024 azaba asesekaye mu Rwanda, agarutse mu yandi mateshwa agamije gukwirakwica amacakubiri.
Mu kiganiro uyu muhezanguni yakoreye ku umuzindaro rutwitsi asanzwe anyuzaho amatakaragasi ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, yumvikanye avuga ko “Ingoma ya Kagame igiye kurimbuka” nk’uko ngo Imana yabimweretse.
Ni mu gihe iki kiryabarezi cyiyita umu ‘pasiteri’ nyamara ari umunyabyaha ruharwa wihisha inyuma y’imirongo yo muri bibiliya akabeshya abantu mu mugambi we mubisha wo guhembera amacakubiri no kurema za byacitse mu Banyarwanda.
Muri uwo mugambi yumvikanye avuga ko “ubutegetsi buriho mu Rwanda bukorera Abatutsi gusa”, ngo ndetse “nk’uko byabayeho mu myaka myinshi yashize abahutu bakomeje kukandamizwa, akaba aricyo gihe ngo Abahutu bigobotore ingoma ya gitutsi.”
Izi mvugo zuzuye urwango, amacakubiri ndetse no gupfobya intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, zishimangira neza ko gahunda y’iyi ngirwa-pasiteri ari ukubona Abanyarwanda bacikamo ibice nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu zindi mvugo ziterekeranye z’uyu muhezanguni, avuga ko “u Rwanda rushaka guteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari kugirango ruhigarurire”, gusa ibyo byose abivuga kubera urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda ariko nta cyo biteze kumugezaho.
Icyo uyu muhezanguni yirengagiza nuko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu kugarura no kubungabunga umutekano w’ibihugu bitandukanye muri Aafurika. Ikindi ni uko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwabashije kubanisha Abanyarwanda ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge ubu bikaba bigeze ku kigero gishimishije cya 94%.
Uyu mutekamitwe akwiye kumenya ko amanjwe ye nta we ateze kuyobya, kandi nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Muvunyi Balthazar