10-06-2026

Ramaphosa yatangaje ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bikeneye ibiganiro nk’umuti aho kuba imbaraga za gisirikare

0

Nyuma yo kwitabira umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’epfo, yagaragaje ko hakenewe igisubizo kiganisha ku biganiro by’amahoro aho kuba imbaraga za gisirikare, kugirango haboneke umuti ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi yabitangarije mu ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo gusubira muri Afurika y’epfo kuri uyu wa 7 Mata 2024. Yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki.”

Ramaphosa utahwemye kugaragaza ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Kagame, yanagarutse by’umwihariko kuri FDLR ikorera muri Congo iri ku ruhembe rw’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko abavuga ikinyarwanda, ndetse inarajwe ishinga no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu magambo ye yagize ati “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice.” Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza.”

Si ubwa mbere hagaragajwe ko Kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo bisaba gusa ubushake bwa politike aho hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda.

Perezida Kagame ni kenshi atahwemye kandi kwitsa kuri uwo muti anerekana ko awushyigikiye, urugero ni nko mu kwezi ku Ukwakira 2022, ubwo yagiranaga ikiganiro na Antonio Guterres, yabigarutseho avuga ko inzira yonyine y’amahoro aricyo gisubizo, hashingiye by’umwihariko kubaha amasezerano ya Nairobi na Luanda

Ntanarimwe amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere azigera aboneka hatabayeho inzira z’ibiganiro aho kuba iza gisirikare, usanga nta nicyo ziratanga uretse kwenyegeza umuriro no gusubiza ibintu i rudubi.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading