25-05-2026

 Guhakana no gupfobya bishyirwamo imbaraga n’udutsiko tw’ Interahamwe ntibyakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva 1959

0

Mu gihe buri taliki 7 Mata Abanyarwanda n’inshuti zabo batangira iminsi ijana yo Kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe ndetse n’abandi bagize uruhare muri ayo mahano bongera ingufu muri gahunda zabo zigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahezanguni cyane cyane abarimo abajenosideri kabombo nka Rwalinda, Marcel Sebatware, abana bakomoka ku bakoze Jenoside bibumbiye mu gatsiko ka Jambo Asbl ndetse n’abandi, bifashishije imbuga nkoranyambaga, bakomeje gukwirakwiza inkuru zififitse bavuga ko nabo ‘bibuka’ ababo.

Ibi bimaze kumenyerwa nk’ umuvuno wabo bakoresha bayobya uburari ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa amateka agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ifite imizi mu butegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi banayiraze ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda.

Kuva mu 1959 Abatutsi baratwikiwe, barahunga abandi baricwa bazizwa gusa ko ari Abatutsi, ndetse ubu bwicanyi bwarakomeje mu 1963 no mu myaka yakurikiyeho.

Soma: https://igihe.com/umuco/amateka/article/amatariki-y-ingenzi-yaranze-itegurwa-n-igeragezwa

Muri 1963, ubwo Abatutsi bari bamaze kwicwa mu bice bitandukanye by’ igihugu, ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda bwatangiye buhakana ko ibyabaye ari Jenoside nyamara hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byari byatanze impuruza byerekana ko ibiri kuba mu Rwanda ari jenoside.

Perezida Kayibanda kandi yashyizeho amategeko yo kudahana abantu bakoze ibyaha by’ubwicanyi byakozwe mbere y’uko iryo tegeko risohoka.

Ingengabitekerezo, kwica no kumenesha Abatutsi byarakomeje no ku ngoma ya Habyarimana ‘Kinani’ aho kuva 1973 umututsi atigeze agira amahoro haba mu kazi no mu ishuri ku mubare muto w’abagiraga amahirwe yo kujya mu ishuri.

Ubutegetsi bwa Kinani nibwo bwashyize mu bikorwa umugambi mubisha wari umaze imyaka 35 utegurwa, aho bwatoje Interahamwe, buzigurira ibikoresho nazo mu minsi ijana zimara imbaga y’Abatutsi irenga miliyoni.

Nyuma y’uko Leta yateguye umugambi wo kurimbura Abatutsi itsinzwe mu 1994, hakurikiyeho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari na cyo cyiciro gisoza jenoside. Aha niho abashinyaguzi biganjemo abagize uruhare muri aya mahano bahera bahakana ibyabaye ndetse bakanabihindurira inyito m’umugambi wabo mubisha wo guhisha ibyo bakoze.

Imigambi yabo mibisha ariko, ntica intege abarokotse Jenoside kuko usibye kuba ari ibimeneyetso by’amateka mabi u Rwanda rwagize, ni n’ abatangabuhamya bw’ibyabaye ndetse byanakozwe na bamwe mu bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imyaka 30 ishize, nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa igana k’ubumwe n’ubwiyunge. Urugendo rukomeye ruracyahari rwo kurwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading