Interahamwe zishutse ko nyuma yo guhekura u Rwanda no kurucucura ruzazima, zisubize amerwe mu isaho!
Abiyita ko barwanya ubuyobozi bwakuye u Rwanda ahabi bibumbiye mu dutsiko tw’interahamwe bakomeje kubabazwa no kubona u Rwanda rwihuta mu iterambere ari nako Abanyarwanda biyubaka mu gihe nyamara aba banzi b’amahoro bishukaga ko u Rwanda ruzazima burundu.
Bakunze kwigaragaza iyo hagize ikintu kiba mu Rwanda cyangwa se iyo Umukuru w’Igihugu agize icyo akora cyangwa agize urugendo akorera hanze y’u Rwanda.
Nk’urugero Perezida Kagame aherutse gusura u Bwongereza ndetse yitabira umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Arsenal na Buyern Munich – ibintu byatumye interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi zicika ururondogoro bityo zihimba igihuha cy’uko ngo Perezida “yiba Abanyarwanda akajya kureba umupira i Burayi”.
Ibi ariko ni bumwe mu butiriganya izi nterahamwe zikoresha zigamije guhishira ubujura bwabo bagashaka kubishyira ku bandi kuko abenshi muri bo ari ibisambo ruharwa. Birazwi ko ubwo interahamwe zahungaga nyuma yo gukora Jenoside zasize zicucuye ama banki yari mu Rwanda ntibasiga n’igiceri.
Si amafaranga gusa yari mu ma banki izo nterahamwe zibye kuko na za zahabu ndetse ni ibindi by’agaciro byose basahuye bakajyana byatumye FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside itangirira ku busa mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Amafaranga Interahamwe zasahuye niyo zatangijemo ubuzima aho zahungiye mu bihugu bitandukanye. Nk’urugero umumotsi w’agatsiko k’abahezanguni ka FDU-Inkingi, Musabyimana Gaspard wari umutoni kuri ‘Kinani’ amafaranga yibye niyo yafunguje akabari bitaga ‘ku ryinyo Bar’ kakundaga kunywerwamo n’interahamwe zihishe mu Bubiligi zagahombeje kagafunga imiryango.
Urundi rugero ni ikigwari Ndagijimana JMV wibye amafaranga agera ku bihumbi magana abiri (200.000$), yari yahawe na leta y’u Rwanda ngo akoreshwe muri gahunda yo gufungura ibikorwa bya za ambasade mu bihugu by’iburayi nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Ikimwaro cy’izi nyangabirama nicyo gituma bahimba ibinyoma bigamije gusebya abigomwe byose bagatangirira ku busa ubu bakaba baragejeje igihugu aho Abanyarwanda bifuzaga kubona igihugu cyabo kigera.
Ibihuha n’urwango ntibiteze gukoma mu nkokora urugendo rw’Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu.
Muvunyi Balthazar