Interahamwe mu kiriyo nyuma y’uko Nkunduwimye ‘Bomboko’ ahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa imyaka 25
Ijuru ryaguye ku bajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024 rukatiye igifungo cy’imyaka 25 Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibya Jenoside no gufata ku ngufu.
Ni ibyaha Nkunduwimye yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge mu cyari segiteri ya Gitega mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yari afite igaraji ndetse hafi yaryo hakaba hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.
Nkunduwimye Emmanuel akatiwe urumukwiye afite imyaka 65 y’amavuko, yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, icyo gihe nibwo hari hamaze kurangizwa iperereza ryamukorwagaho kuva muri 2007, gusa yaburanaga adafunze.
Iburanishwa n’ikatirwa ry’uyu mujenosideri ni gihamya y’uko n’abandi bajenosideri cyo kimwe n’interahamwe zihishe hirya no hino igihe kizagera bakaryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ibyaha bakoze bitajya bisaza.
Ndayambaje Marc