Muzagoreka imvugo z’abayobozi b’u Rwanda ariko ntimuteze kugoreka iterambere bageza ku Banyarwanda – Umuburo ku bigarasha
Abanyabyaha babuyera hirya no hino ku Isi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ko babazwaga inshingano bazwi nk’ibigarasha, bakomeje kujora buri kintu kibera mu Rwanda nk’umuvuno batekereza ko uzabafasha guteranya Abanyarwanda n’ubuyobozi bitoreye.
Nk’urugero, ibigarasha byo mu kiryabarezi ARC-Urunana birangajwe imbere na Jean Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza na Achille Kamana baherutse kumvikana bagoreka igisubizo Perezida Kagame yahaye umunyamakuru wa RBA ubwo yari abajijwe ku matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Izi nyangabirama zarihandagaje zivuga ko Perezida Kagame “yemeje ko nta we bahanganye mu matora,” mu gihe nyamara ibyo bintu nta byo yigeze avuga cyane ko ikiganiro cyatambutse ku manywa y’ihangu aho Abanyarwanda bari bagikurikiye imbonankubone n’inyumvankumve ubwo cyabaga.
Perezida Kagame ahubwo yashimangiye ko amatora afunguye kuri buri mukandida aho Abanyarwanda ari bo bazagena ubayobora. Ati: “…twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze tumaze gukora mu myaka ishize.”
Yunzemo ati: “N’abandi [bakandida] bafite ibyabaranze cyangwa bifuza ko bibaranga, bumva ndetse banarushaho, ni yo mpamvu baboneka, bagashaka umwanya wo kuyobora igihugu. Ibyo ni uburenganzira bwabo. Ariko ubureganzira bundi ni ku baturage, guhitamo bishingiye ku cyo wabonye, ku cyo wagizemo uruhare.”
Ibi bigarasha byirengagiza ko Perezida Kagame uhagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi azaba ahanganye n’abandi bakandida barimo Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda ndetse na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Ibigarasha nka Turayishimiye n’abandi bakwiye kumenya ko barushywa n’ubusa, kugoreka imvugo kwabo bitazigera bibuza u Rwanda gukomeza inzira yo kwiteza imbere.
Biraro Ernest