13-05-2026

“Pasitoro” Schadrack Uwizeyimana wabuze epfo na ruguru arakataje mu buhanuzi bw’ibinyoma bwibasira u Rwanda!

0

Umuhezanguni akaba n’umutekamutwe wiyita Pasitoro Schadrack Uwizeyimana akomeje gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ubuhanuzi bw’ibinyoma kugira ngo akunde ace igikuba mu Banyarwanda.

Uyu Uwizeyimana amaze imyaka irenga 10 abundabunda mu Mujyi wa Dalas uherereye i Texas  ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha birimo gusambanya abana n’ubwambuzi bushukana yasize akoze.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kamena 2024, uyu muhezanguni yumvikanye kuri YouTube avuga ko Imana yamweretse ko “Ingoma ya Kagame igiye kurimbuka”, ibintu yavugaga yifashishije ingero zo muri bibiliya zidafite aho zihuriye n’u Rwanda.

Uyu mutekamitwe nyuma yo kunanirwa kuza kwiyamamaza kuba perezida kubera ko yari azi ko ahita atabwa muri yombi kubera ibyaha yasize akoze mu Rwanda, yatangiye umuvuno w’ubugwari wo guca igikuba mu Banyarwanda yitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma, ngo arebe ko bwakwira kabiri iyo abunze muri Amerika.

Uwizeyimana ni igihazi cyanditse izina ribi aho cyanyuze hose. Nubwo yiyita umu pasitoro ntiyigeze aba we ndetse n’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi baramwirukanye kubera imyitwarire ye idahwitse.

Soma kandi: Ahindagura amazina nk’ikihebe: Byinshi kuri “Pasteur” Schadrack Uwizeyimana, umusambanyi akaba n’igisahiranda cyiyemeje gucucura Abanyarwanda

Umuhezanguni Schadrack araruhira ubusa kuko ubuhanuzi bw’ikinyoma ntawe buteze gutera ubwoba ndeste Abanyarwanda bazamukoza isoni ubwo bazongera kwitorera umuyobozi wabo bakunda nawe akabakunda, Paul Kagame.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading