Interahamwe zo mu gatsiko ka ‘All for Rwanda’ zigiye kongera gukusanyiriza ubufasha FDLR
Buruseli – Umujyi wo mu Bubiligi wabaye igicumbi cy’interahamwe n’abiyita ko barwanya u Rwanda, ugiye kwakira ku yindi nshuro inama bivugwa ko igamije “kwiga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Congo bugarijwe n’intambara.’’
Iyi nama ubusanzwe itegurwa n’abakomoka ku nterahamwe barimo abahagarariye agatsiko ka Jambo ASBL n’aka FDU-Inkingi, abo bakaba baza ku ruhembe rw’abashinze ikiryabarezi cyiswe “All for Rwanda” kigamije kuvugira no ‘gutabariza’ umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagahungira ubutabera muri Congo.
Iyo ngirwa nama izaba tariki ya 22 Kamena 2024, mu by’ukuri igamije kurushaho gukorera ubukangurambaga FDLR nkuko basanzwe babikora buri gihe iyo uwo mutwe w’abajenosideri usumbirijwe. Babeshya ko bashishikajwe no kuvugira “impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba” bituma abantu bibaza niba koko izo mpunzi bavuga zihari.
Mu ubusanzwe impunzi ziba mu nkambi, zizwi umubare wazo ndetse yewe zinafite ibyangombwa biziranga, abambari b’ikiryabarezi “All for Rwanda” ntibagaragaza aho izo mpunzi bavuga ziba ndetse n’umubare wazo, aribyo bigaragaza neza ko baba bari kuvuga abajenosideri bafite umugambi mubisha wo gusubukura Jenoside basize bakoreye Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi Tariki ya 31 Ukuboza 2017, kuko impunzi zose z’Abanyarwanda zari mu bihugu bitandukanye zatashye ku bushake, abataratashye ni abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagumye mu mashyamba ya Congo banakomeje gufashwa na leta y’icyo gihugu kuko ngo bafite umugambi bagomba kuzasohoza wo kuvanaho ‘Leta y’Abatutsi.’
Ibyo ariko ntibazigera babigeraho kuko u Rwanda rwavuye kure cyane hari hagoye, ibindi by’abishuka ko bakuraho ubuyobozi bw’Abanyarwanda bakanasenya ibyo bagezeho ntibazabigeraho.
Muvunyi Balthazar