Amatora: Interahamwe, ibigarasha na ba mpatsibihugu bacitse ururondogoro kubera urukundo Abanyarwanda bakomeje kwereka Kagame
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, ibigarasha ndetse na ba bampatsibihugu kuva mu mpera z’icyumweru kirangiye bari mu bihe bibi; ibintu bari guterwa no kuba bakomeje kwibonera ibihumbi amagana by’abaturage baza gushyigikira Paul Kagame uhagarariye FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Izi nyangabirama iyo zibonye amafoto n’amashusho agaragaza uburyo Abanyarwanda mu ngeri zose bakunze urukundo ruzira uburyarya umukandida Kagame, agahinda zigatura imbuga nkoranyambaga maze zikagerageza gupfobya igihango Kagame afitanye n’Abanyarwanda aho zivuga ibiterekeranye birimo ko ngo abaza gushyigikira Kagame “bazanwa ku ngufu” abandi “bagahabwa amafaranga”.
Gusa ibyo byose babivuga mu rwego rwo kwivana mu isoni dore ko bamaze igihe kinini bari mu bikorwa bigamije kwangisha Abanyarwanda Perezida Kagame ariko bikaba byarabapfanye ubusa cyane ko nta muntu witaye ku manjwe yabo.
Interahamwe zirimo abambari ba FDU inkingi na Jambo ASBL, ibigarasha bya RNC na ARC-Urunana cyo kimwe n’abahezanguni b’abazungu barimo Filip Reyntjens, Michela Wrong, Judi Rever n’abandi babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo kubona uwo birirwa basebya bangisha abanyarwanda, bamwita umwicanyi, bamwita umunyagitugu ndetse n’ibindi binyoma Abanyarwanda bamunambyeho – ibintu bishimangirwa n’inyandiko zidafite epfo na ruguru bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo aba banzi b’u Rwanda n’amahoro batazi ni uko nta na rimwe ibinyoma byabo bizigera bituma Abanyarwanda bareka gutera imbere ndetse no gushyigikira Perezida Kagame wabagejejeho ibyiza.
Mugenzi Félix