Umugore wa Perezida Ndayishimiye akomeje kwerura ko burya ari we utegeka u Burundi – Ibimenyetso
Imbere mu butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi ibintu ntibyifashe neza kubera ko akomeje gutegekerwamo n’umugore we, Angeline Ndayishimiye.
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko nyamugore ari we ukomeje gufata ibyemezo bikomeye muri icyo gihugu ari nako anyereza mu buryo bukabije ubutunzi bw’icyo gihugu busanzwe bujegajeka cyane ko kugeza magingo ya u Burundi ari cyo gihugu cya mbere gikennye ku i Si.
Nk’urugero, kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Nyakanga 2024 ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 62 bubonye ubwigenge, Abarundi baguye mu kantu nyuma yo kubona mukaperezida (Angeline Ndayishimiye) aserutse yambaye umudari uhambaye kuruta indi muri icyo gihugu uzwi nka “Le Grand Cordon”.
Ni mu gihe ntaho uyu mugore yigeze ahererwa uwo mudali usanzwe wambarwa n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri icyo gihugu, ndetse ni we wa mbere mu bagore b’abaperezida bategetse u Burundi wagaragaye muri uwo mudali – ibintu byatumye Abarundi mu ngeri zinyuranye bacika ururondogoro.
Ni umudali wambaye n’ibikomerezwa byo mu butegetsi bwa CNDD FDD birimo nyakwigendera Lieutenant-Général Adolphe Nshimirimana na Général Alain Guillaume Bunyoni ubu uri muri gereza; aha ni ho benshi bemeza ko nyuma yo kwambara uwo mudali, Angeline Ndayishimiye yibukije ko nta n’umwe bangana mu butegetsi bwa bw’umugabo we.
Ku rundi ruhande, amakuru ava mu biro bya Perezida Ndayishimiye yemeza ko icyo uyu mugore ategetse cyose kiba, muri ibyo harimo kwirukana abakozi, kuzana mu kazi abakozi bashya n’ibindi. Ni mu gihe kandi uyu mugore ageze no ku rwego rwo kuvuguruza byinshi mu byemezo umugabo we aba yafashe – ibintu abenshi baheraho bemeza ko uyu mugore ari we “Perezida w’ukuri w’u Burundi”.
Uko gusumba bose mu gihugu ndetse no gufata ibyemezo bikakaye biri no mu mu bikomeje guteza umwiryane n’agatotsi hagati ya Perezida Ndayishimiye ndetse na Ministiri w’intebe Gen Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika.
Uyu mugore kandi ni we wenyine ushobora guhinduza ibyemezo Perezida Ndayishimiye aba yafatanye na Minisitiri w’Intebe, ni mu gihe bitangazwa ko nyamugore ari we ukomeje gutegeka ingendo zose umugabo we akora zitari ngombwa; ibintu akora agamije kwibonera amafaranga ya ‘mission’ atubutse dore ko we agera aho umugabo we yagiye akajya kwirira iraha no guhaha mu maduka ahenze.
Si ibyo gusa kandi uyu mugore nawe ingendo ze hanze y’igihugu zariyongereye cyane dore ko zinatwara amafaranga menshi uhereye ku kumokodeshereza indege yihariye n’ibindi.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye mu kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu mu gihe Abarundi bicira isazi mu jisho
Ibi biri kuba mu gihe u Burundi bwugarijwe n’ibibazo by’ingutu bishingiye ku mitegekere y’igitugu ya Ndayishimiye, ubwo rero hiyongeyeho n’igitugu cy’umugore we Abarundi bakwiye kwitega ibibi birenze ibyo babonye byose. Iby’i Burundi ni ukubitega amaso!
Mugenzi Félix