10-06-2026

Perezida Ndayishimiye mu kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu mu gihe Abarundi bicira isazi mu jisho

0

Abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi baravuga ko batiyumvisha uburyo amafaranga yagenewe ibiro bya Perezida Ndayishimiye yikubye inshuro eshanu akaba miliyari na miliyoni zigera kuri 800 z’amafaranga y’Amarundi mu gihe nyamara igihugu cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye byibasiye abaturage.

Ibi abadepite biganjemo abo mu ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD FDD, babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024 ubwo basuzumaga raporo ku mikoreshereze y’imali n’umutungo bya Leta yabo.

Uretse inteko ishinga amategeko, sosiyete sivile y’u Burundi irimo FOCODE, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi, nayo yagaragaje ko kuba amafaranga Perezida Ndayishimiye akoresha akomeje gutumbagira ku mpamvu zitumvikana biteye inkenke.

OLUCOME, undi muryango wo urwanya ruswa n’akarengane mu Burundi, nawo ntiwatanzwe mu kugaragaza ko umutungo w’igihugu ukomeje kumungwa n’ubusambo bwa Perezida Ndayishimiye kuko kugeza ubu miliyari 40 z’amafaranga y’u Burundi iki gihugu gihora gihabwa n’ubutumwa bw’amahoro bwo muri Somaliya (AMISOM) yaburiwe irengero bakagaragaza ko akwiye kubazwa umukuru w’igihugu.

Soma kandi: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva

Abasesenguzi basanga ubutegetsi bwa Ndayishimiye ari bwo bubi u Burundi bwagize mu mateka – ibintu bahuza no kuba yarasaritswe n’ubusambo ndengakamere aho ashyira imbere gusa inyungu z’inda ye gusa.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading