13-09-2026

Umujura w’imodoka wigize “ofisiye” muri RDF: Byinshi kuri Eric Ruzindana “Kajyunguri”, umutekamitwe uri gukoreshwa mu kwibasira u Rwanda   

0

Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo abakwizabinyoma 50 b’i Burayi biyise abanyamakuru, bishyize hamwe basohora uruhererekane rw’inkuru zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu njiji, ibigarasha, interahamwe n’izindi nyangabirama zakoreshejwe mu gutanga ibinyoma harimo uwitwa Eric Ruzindana, wihandagaje avuga ko yahoze ari umusirikare w’u Rwanda kandi ko Leta yamukoreshaka “mu mugambi wayo wo kwica abo idashaka”.

Gusa ibi ntibyatangaje abasanzwe bazi neza uyu Ruzindana kubera ko ari bangamwabo wiyemeje kubaho ubuzima bw’ubuhemu n’ikinyoma kugira ngo akunde yibonere amaramuko atavunitse.

Abamuzi kuva mu bwana we basobanura ko kubera ubutiriganya bwamwokamye bahisemo kwirengagiza amazina ababyeyi bamuhaye ahubwo bamwita “Kajyunguri” nk’izina ry’irigenurano rishimangira ububi bwe.

Uyu mpemuke ndamuke umaze igihe yihishahisha mu Bubiligi, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro ahazwi nka ‘Kicukiro Centre’. Jenoside yakorewe Abatutsi iba yari afite imyaka 12 y’amavuko, ndetse yaranayirokotse.

Mu nkuru za bariya bakwizabinyoma b’i Burayi, Ruzindana agaragaramo yikomanga mu gatuza ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda, gusa iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko uyu rusahurira mu nduru nta ho agaragara mu ngabo u Rwanda rwagize kuva rwabaho.

Ruzindana nk’uwarokowe n’ingabo zari RPA/F-Inkotanyi muri ETO-Kicukiro, yabanye n’abasirikare bamurokoye cyane ko atari afite aho yerekeza; abo basirikare bamufashije gutangira ubuzima bushya yewe atangira n’ishuri.

Bitewe no gukomeza kwiyita umusirikare, uyu Ruzindana yaje kwiyunga ku mitwe y’amabandi yitwaje intwaro yibaga imodoka maze bakajya kuzigurisha hanze y’u Rwanda, aho cyane cyane bibandaga ku modoka z’imishinga.

Kubera iyo myitwarire igayitse Ruzindana yarafashwe arafungwa, agisohoka muri gereza yahise atorongerera mu Bubiligi agenda yiyita “impunzi ya politike” kugira ngo abashe kwibonera amaramuko, gusa bidateye kabiri yahise yinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Ruzindana yagiye muri RNC nk’uburyo bwo kwihimura kuri Leta y’u Rwanda “yamufunganye n’interahamwe zamaze umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi,” nk’uko Nshuti Victor wakuranye na we aherutse kubibwira Igicaniro TV.

Agaruka ku kuba Ruzindana yiyita umusirikare, Nshuti yagize ati: “Nta myitozo izwi [Ruzindana] yakoze, ngo ahabwe amasomo ndetse yinjizwe ku mugaragaro mu gisirikare.”

Yungamo ati: “Niba byarabaye, natubwire iranka(ipeti) yari afite, nimero iranga umusirikare, ikigo cya gisirikare yabarizwagamo ndetse n’igihe yaba yarasezerewe mu gisirikare. Ruzindana nagende abeshye kugira ngo yibonere impapuro ariko areke kwiyitirira igisirikare atigeze abamo!”

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading