27-07-2026

Ukuri gushariye interahamwe za FDU-Inkingi zikwiye kumenya ku mafaranga y’abimukira bo mu Bwongereza yatumye zicika ururondogoro!

0

Mu biganiro intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi zikomeje gukorera ku mbuga nkoranyambaga ziri kwikirigita zigaseka aho zivuga ko u Rwanda ruzasubiza miliyoni 270 z’amapawundi rwahawe n’u Bwongereza muri gahunda yo kwakira abimukira iherutse guhagarikwa.

Ni mu gihe nyamara amasezerano agena iyi gahunda yasinyiwe i Kigali tariki ya 5 Ukuboza 2023 harimo ingingo igaragaza ko u Rwanda rutazasubiza aya ariya mafaranga nk’uko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda aherutse kubibwira Televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati: “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa.”

Mukuralinda yakomeje agaragaza ko u Bwongereza butari kwishyuza amafaranga bwatanze, kuko u Rwanda rutigeze rwica ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Ati “Barishyuza bahereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya? Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica?”

Mukuralinda yasobanuye kandi ko guverinoma y’u Bwongereza ari yo yisabiye u Rwanda kugirana na rwo aya masezerano, bityo ko mu gihe ari yo yifatiye icyemezo cyo kuyahagarika, nta cyo ishobora kubaza iki gihugu cyari kwakira abimukira.

Icyo abahezanguni ba FDU-Inkingi bazi neza ariko badashobora kuvuga ni uko u Rwanda rwari rwemeye gukorana n’u Bwongereza mu gushakira umuti ikibazo cy’abimukira kugira ngo ruhe agaciro abo bimukira badasiba gupfira mu Nyanja ari na ko bahura n’ibindi bibazo bihungabanya uburenganzira bwabo.

Ibyo u Rwanda rwabitewe no kuba benshi mu benegihugu barwo barabaye igihe kinini mu buhunzi, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rusanzwe rufasha izindi mpunzi n’abimukira batura hirya no hino ku Isi.

Ikindi aba banzi b’amahoro bakwiye kumenya ni uko kugeza magingo aya u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 120 zaturutse mu bihugu bitandukanye, kuba rero rwacumbikira abandi bari mu bibazo ni cyo cyangombwa umuntu wese ufite umutima wa kimuntu yakabaye akora.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading