02-06-2026

Ntaganda ni ‘ikirayi kiboze’ gikwiye gukurwa mu bindi – Impamvu

0

Ntaganda Bernard wigeze gufungwa imyaka ine kubera ibyaha birimo kubiba amacakubiri no kubangamira umutekano w’igihugu, akomeje gushimangira ko atigeze agororoka aho akomeje gukora ibindi byaha bibangamira ituze ry’Abanyarwanda yitwikiriye umutaka wo kwiyita umunyapoliti.

Nk’urugero, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, uyu muhezanguni yumvikanye atukanira mu ruhame ubwo yaganiraga na Radiyo Ijwi rya Amerika mu kiganiro cyagarukaga ku matora ya Perezida w’u Rwanda yabaye ku wa Mbere.

Muri icyo kiganiro, Ntaganda wamunzwe n’amacakubiri n’ubuhezanguni yumvikanye mu mvugo zijya gusa n’izo yakoreshaga mbere afungwa mu mwaka wa 2010 aho kuri iyi nshuro yatutse mu buryo bwa gishumba bwana Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahanganye na Perezida Kagame muri ariya matora.

Mu buhezanguni busanzwe buranga Ntaganda yifashe yita Habineza na Mpayimana “udukandida”, arongera abita “abasamanzuki” ngo “Bahisemo politike yo ducinya inkoro warangiza bakagucinya urushyi”.

Ntibyarangiriye aho kuko yakomeje yibasira Perezida watowe, Paul Kagame, ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi aho yavuze ko “bakora politike y’iterabwoba” – ibintu byatumye benshi mu bamwumvise bamuha inkwenene bitewe n’iterambere ridaheza Perezida Kagame na FPR bagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro wumvise ibyo Ntaganda yavuze yabwiye MY250TV ati: “Ntaganda nareke guta ibitabapfu avuga ibintu biterekeranye, Perezida Kagame na FPR ibyo batugejejeho nta we utabibona kuko turakataje mu iterambere mu byo dukora byose.”

Hari Abanyarwanda basanga inzego zishyinzwe kubahiriza amategeko n’iz’ubucamanza zikwiye guhagurukira uyu Ntaganda cyane ko ibyo akora binyuze mu kwiyita umunyapolitike bibangamira ituze ryabo.

Ku rundi ruhande, bigaragara ko inzego zishinzwe amategeko zizi neza ko Ntaganda ari igihazi kuko, nk’urugero, Urukiko Rukuru ruherutse kwanga kwakira ikirego cy’umuhezanguni Ntaganda wasabaga ihanagurabusembwa kubera ko hari ibyo yari yarategetswe ubwo yakatirwaga gufungwa atigeze yubahiriza.

Mu byo Ntaganda avuga byose aba yiyitirira Ishyaka PS Imberakuri mu gihe nyamara amaze imyaka 14 aryirukanwemo kubera ko yari yamaze gutandukira umurongo ryari ryarashyizeho, nk’uko Perezida waryo Madame Mukabunani Christine aherutse kubisobanura.

Soma kandi: Uko Ntaganda Bernard yirukanywe muri PS Imberakuri azira kwigira ‘igihazi’!

Ntaganda yirukanwe mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko yari amaze igihe yumvikana avuga ngo “Tura tugabane, niwanga bimeneke. FPR irakina ‘Sinabyaye’. Nibiba ngombwa, tuzakama n’imbogo”, imvugo zisa neza n’iz’amashyaka rutwitsi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo guta ikuzo ubu Ntaganda abeshejweno no kwandika amatangazo atagira umutwe n’ikibuno aca igikuba mu Banyarwanda ari nako yibasira Leta y’u Rwanda abigenza nka kwa kundi iyo umuntu abuze icyo anenga inka ubundi akavuga ngo ‘dore urwo rucebe rwayo!’

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading