AMATORA yambitse ubusa interahamwe n’ibigarasha
Mu gihe Abanyarwanda bari imbere mu gihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abanzi b’amahoro barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bo bagiye mu bwihisho kuko imigambi mibisha yabo yose kuri aya matora yapfubye kuva bakiyitekereza.
Ni amatora yagenze neza hirya no hino mu gihugu nk’uko byemezwa n’abaturage bayagizemo uruhare, itangazamakuru, indorerezi n’abandi bayakurikiranye. Aya matora yaranzwe by’umwihariko n’udushya dutandukanye turimo kuba abaturage bayitabiriye nk’abataha ubukwe, kuba hari site z’itora zagiye zigaburira abaturage, ubwitabire budasanzwe bw’urubyiruko rwiganjemo abatoye ku nshuro ya mbere n’ibindi.
Ibi byabaye mu gihe nyamara interahamwe n’ibigarasha bo bari maze igihe bikomanga mu gatuza ko bazayakoma mu nkokora kuko izi nyangabirama zitifuzaga ko Abanyarwanda bihitiramo ubuyobozi bubabereye binyuze muri demokarasi bihitiyemo.
Bijya gutangira aba banzi b’u Rwanda by’umwihariko ababarizwa ku ruhande rw’abahezanguni bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bavuze ko bafite umugambi wo kuva mu bwihisho basanzwe babarizwamo ubundi nabo bakaza kwiyamamaza.
Gusa icyo gitekerezo cyabaciyemo ibice kuko bananiwe kumvikana ku mukandida wari kubahagararira – bamwe bari bashyigikiye Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri abandi bajya inyuma y’ihabara rye Nadine Kasinge, gusa izi ngirwa-bakandida byarangiye zikusanyije amafaranga mu bazikurikira buhumyi zirayirira ubundi ibyo kuza kwiyamamaza birangirira aho.
By’umwihariko Nahimana yari yeruye atangaza umugambi wo kumena amaraso muri aya matora binyuze mu kohereza mu Rwanda “batayo y’abantu 1000 bashobora guhindura ibintu,” aho biciye ku mbuga nkoranyambaga yitangarije ko we n’ abambari be “badashobora kureka amatora aba gutyo gusa.”
Ku ruhande rw’ibihazi bizwi n’Ibigarasha byahoze mu Rwanda ariko bikananirwa kuzuza inshingano kubera umururumba no kutanyurwa, na bo ntibatanzwe kuko bari bavuze ko bazohereza umukandinda wabo witwa Didas Gasana, gusa ibi byarangiye mu biganiro bidafite umutwe n’ikibuno bakoreraga kuri ‘Zoom’.
Ku matora nyir’izina baburiwe irengero
Mu gihe umubare munini w’interahamwe n’ibigarasha usanzwe ukura amaronko ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu kujora no gutesha agaciro buri kintu kiba mu Rwanda, kuri uyu munsi w’amatora abenshi babuze icyo bavuga bahitamo kuruca bararumira kugeza mu ma saa cyenda n’igice ubwo twarangizaga gutunganya iyi nkuru ari na bwo ibikorwa byo gutora byari birangiye hirya no hino mu gihugu.
Abagerageje kuvuga nk’ikigarasha Jean Paul Ntagara, Abanyarwanda babahaye inkwenene babereka ko nta cyo bateze guhindura ku mahitamo ya demokarasi Abanyarwanda ubwabo bihitiyemo, ndetse bongeye kugaragaza uyu munsi.
Interahamwe n’ibigarasha bafite amahitamo yo kumanika amaboko kuko bikomeje kugaragara ko barwana urwa ndanze. Imivuno yabo yo gushaka kugumura Abanyarwanda ntacyo iteze kubagezaho, ndetse ibaganisha ku maherezo mabi.
Gakayire Fred