Ababunza amagambo kuri Kagame n’u Rwanda byarabayobeye, ahubwo nibicare bige!
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje guha urw’amenyo interahamwe, ibigarasha, ba mpatsibihugu n’abiyita ko barwanya ubuyobozi bwa Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora indi manda ku majwi 99.18%.
Aba barwayi bo mu mutwe, dore ko ariko wabita, byatangiye bavuga ko “nta matora azaba mu Rwanda” – ibintu bavugaga babihuza no kuba umunsi nyirizina w’amatora waragombaga kugera baramaze “gukuraho Kagame bityo amatora akaburizwamo”.
Bidateye kabiri aba batunzwe no kubunza amagambo aterekeranye badukanye imvugo ko ngo “Kagame yakumiriye abakandida ba nyabo mu kwiyamamaza”, ubwo bavugaga Diane Nshimiyimana Rwigara n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza bakongeraho ko kubera iyo mpamvu “nta bikorwa byo kwiyamamaza bizabaho,” gusa bwarakeye ibyo bikorwa biraba kandi bigenda neza.
Bidateye kabiri, babonye uburyo kwiyamamaza byakorwaga muri demokarasi isesuye aho by’umwihariko haboneka ubwitabire bukomeye bw’Abanyarwanda, aba banzi b’amahoro badukanye indi ivugo isekeje ivuga ko: “FPR izana abantu muri kwamamaza umukandida wayo nijoro ku ngufu!”
Ni ikinyoma abaturage ubwabo banyomoje aho bagiye bumvikana bavuga bati “nitwe tuzi uwo dushaka, batuzana ku ngufu se bakanadukirigita tugaseka?” Bakongera ko ababunza amagambo “tuzabavuna”, abandi bati: “ntitituzamuterarana[Kagame] mu guteza u Rwanda rwacu imbere.”
Izi nyangabirama kandi zumbikanye zivuga ko “amatora ntazaba” maze ku munsi wayo biba ibirori, imihanda igana ku biro by’itora itatse mu biro by’itora wakwinjiramo ukumva ntiwahasohoka kubera imitako idasanzwe.
Ibyavuye mu matora bitangajwe barongera bati :” Ni gute umuntu yagira 99.18% abaturage bati ahubwo ni 100%!”
Ntibyarangiriye aho kuko aba batunzwe n’amagambo bwakeye bavuga ko “nta gihugu cyatanze ubutumwa bw’ishimwe ku uwatsinze amatora”, mu gihe nyamara ibihugu hirya no hino ku Isi bikomeje kuhoreza ubutumwa bw’ishimwe kuri Perezida Kagame.
Kuri ubu bari kuvuga ko “nta kurahira kuzabaho nikunabaho nta bashyitsi b’amahanga bazaza!”
Ngabo ibigarasha, Jambo ASBL, interahamwe n’abahezanguni b’ababazungu batifuriza ineza Abanyarwanda.
Mugenzi Félix