Abamaze igihe bishingikirije FDLR umutima nturi mu gitereko
Kumbunga nkoranyambaga interahamwe zirangajwe imbere na Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’umunyagitugu wapfuye Habyarimana Juvenal “Kinani”,zasizoye nyuma yo kumva ko amasezerano y’amahoro ya Luanda agiye gushyira akadomo ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 i Luanda ho muri Angola hari kubera inama ya gatatu hagati yabaministiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congona Angola aho biga ku cyagarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo aho by’umwihariko harebwa uburyo FDLR yasenywa burundu.
Ni inkuru yaguye nabi mwene “Kinani” n’izindi ntagondwa basanzwe babana mu dutsiko twa Jambo ASBL na FDU-Inkingi – abo bose ubwoba n’agahinda babituye imbuga nkoranyambaga aho mu bigaragarira buri wese batewe ubwoba no kuba FDLR bamaze igihe bishingikirije iri hafi kuba amateka.
Aba kandi barongera bakabeshya ko iyi FDLR ari “amayeri ya Perezida Kagame” ngo yo gukomeza “kwiba amabuye y’agaciro muri Congo”, ni’ibindi bitabapfu byose byerekana agahinda bafite.
Iyi nama ubwo iheruka mu mpera z’ukwezi gushize Angola yongeye gusaba Tshisekedi na Leta ye gushyira mubikorwa ibyo yemeye birimo gutanga uburyo bw’uko izarandura umutwe wa FDLR dore ko byamaze kumenyekana ko uwo mutwe wamaze kwivanga n’ingabo za Tshisekedi (FARDC).
Soma kandi: Congo ntizigera ibona amahoro mu gihe FDLR ikivuna umuheha ikongezwa undi!
Leta ya Congo imaze igihe ikwiza ikinyoma ko nta FDLR isigaye muri icyo gihugu bakavuga ko abagize uwo mutwe batahutse ndetse ko abasigaye ari bake bagizwe n’ abasaza “batagishoboye kurwana”.
Hari n’aho kandi bavuga ko ngo izo nterahamwe nyuma yo kugera muRwanda Leta yazisubije muri Congo “gufashau Rwanda gusahura amabuye yagaciro” n’ibindi bihuha ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abambari babwo bakoresha bikura mu isono.
Ubwo, yari mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’abadepite mu cyumweru gishize , Perezida Kagame yagarutse ku bavuga ko abajenosoderi ba FDLR basigaye ari bake.
Yagize ati: “Nibyo koko bamwe mu nterahamwe za FDLR baratashye ndetse na benshi barahari mu Rwanda, unabishatse twabakwereka ariko kandi ibyo ntibisobanuye ko bashizeyo kandi bagikorana na Leta ya Kinshasa.”
Ku guhishira imikoranire ya Kinshasa na FDLR Perezida Kagame yagize ati:”Abicanyi bake ni bangahe? Cyangwa abicanyi bake bibavanaho icyaha gute?… Abakora iterabwoba bibasaba kuba bangahe?Niba ibyihebe bitanu gusa bihungabanya Isi yose, kuki tubiha agaciro kurusha abajenosideri bishe Abanyarwanda basaga miliyoni?”
Interahamwe zose icyizere cyabo n’amakiriro bari barayashyize muri FDLR bibwira ko izakomeza kugwiza imbaraga maze igakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse igasubukura umugambi mubisha wayo wo gutesemba Abatutsi.
Mu gihe amahanga akomeje gushyira igitutu kuri Tshisekedi ngo arandure FDLR, ndetse anayohereze mu Rwanda birerekana ko nabishyira mu bikorwa, izi nterahamwe zizakwirwa imishwaro.
Mugenzi Félix