Interahamwe za FDU-Inkingi zongeye gushimangira ko zihumeka umwuka w’amacakubiri
Abambari b’agatsiko ka FDU-Inkingi kagizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagahungira ubutabera mu mahanga, bakomeje kugaragaza ko amoko n’amacakubiri byabokamye ndetse ko bo icyifuzo cyabo ari ukubona u Rwanda rusubira mw’icuraburindi.
Ibi babigaragaza umunsi kumunsi aho bafata buri kimwe cyose kibaye mu Rwanda bagashaka kugisanisha n’amoko, ibintu byataye agaciro bitagikoreshwa mu Rwanda rushyize imbere ubumwe, ubwiyunge n’ubunyarwanda.
Nk’urugero, umumotsi w’aka gatsiko Gaspard Musabyimana wahoze ari umutoni ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana ‘kinani’, aherutse kumvikana kumuzindaro rutwitsi wa YouTube avuga ko Katedarali nshya iteganywa kubakwa na Kiliziya Gatorika “ifitei shusho y’inkongoro y’Abahima”.
Uyu muhezanguni wokamwe n’amacakubiri yagiye kure maze iryo cengezamatwara aryegeka kuri Perezida Kagame aho mu isoni nke yabeshye abamukurikira buhumyi ko Perezida “ashaka kugira Kiliziya akarima ke”.
Ibi ariko usibye umuntu ufite amacakubiri amutembera mu maraso niwe wabibona gutya kuko ntamuntu muzima ushobora gufata igishushyanyombonera ngo agisanishe n’amoko adakoreshwa mu Rwanda.
Ibi kandi bishimangira neza ko bo intagondwa za FDU-Inkingi zibona mu ndorerwamo y’amacakubiri ndetse ko zitibona nk’Abanyarwanda ari nayo mpamvu zishyize hamwe ngo zirwanye ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda zibeshya ko zizabutsinda zikagaruka zigasubukura Jenoside zakoreye Abatutsi.
Umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere na Paul Kagame, kuva wabohora u Rwanda ukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi washyigikiye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda biri mu byafashije igihugu kugera aho kigeze mu myaka mirongo itatu gusa.
Mugushimangira ko Abanyarwanda badakwiye kwireba mu ndorerwamo z’amoko, yaciwe mw’itegekonshinga ndetse no mu ndangamuntu, ndetse kugirango umunyarwanda abone imirimo akayihabwa kuko hari ibyo ashoboye atari uko akomoka mu bwokorunaka.
Izi mbaraga zose zashyizweho na leta zatanze umusaruro kuko ubumwen’ubwiyunge mu Banyarwanda buri kukigero cya 94%.
Agatsiko ka FDU kibeshya ko imitwe yabo yangiritse ikamungwa n’amacakubiri hari uwo bazayishukisha ariko baribehsya cyane, kuko Abanyarwanda intero ni Ndi Umunyarwana– utabibona aracurangira abahetsi.
Muvunyi Balthazar