Abamaze igihe bizeye ko FDLR “izabacungura” babuze ayo bacira n’ayobamira
Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu matsinda atandukanye nka FDU-Inkingi, JamboASBL ndetse n’andi imitima ntiri mu gitereko nyuma y’aho u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasiya Congo ku buhuza bwa Angola bamaze iminsi biga kuburyo umutwe w’iterabwobawa FDLR warimburwa.
Ni mu gihe interahamwe n’abajenosideri muri rusange batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bari bamaze igihe bafata FDLR nk’igisirikare kizabafasha kugaruka mu Rwanda maze bagusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakongera kwimika ubutegetsi bugendera ku matwara ya Parmehutu.
Gahunda yo gutsinsura FDLR yabaye inkuru mbi ku nterahamwe, usibye kuba ziteze amakiriro kuri FDLR ahubwo zinayishoramo amafaranga nk’imisanzu yo kuyifasha mu bikorwa byayo bibisha byo guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Imyaka 30 ishize abagize FDLR babonaga ubufasha bwa leta ya Congo kuko ari nayo yari ibacumbikiye ndetse bamwe mu barwanyi bari barashyizwe mu ngabo z’igihugu FARDC. Kuba bafite igihugu kibashyigikiye nibyo byatumaga interahamwe zindi zibunze mu bihugu by’iBurayi zigira icyizere ko bazashyira bakagaruka i Rwanda.
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko FDLR ari ikibazo cyane ko mu bihe bitandukanye uyu mutwe wagiye ugaba ibitero kubutaka bw’u Rwanda.
Ibyo ndetse n’ubwicanyi uyu mutwe ukomeje gukora mu burasirazuba bwa Congo nibyo byatumye n’ubutegetsi bwa Congo bubashyigikiye buva ku izima bwemera ko uyu mutwe koko ukwiye kurandurwa.
Igihe ni iki ngo interahamwe, ibigarasha n’abandi bishuka ko FDLR izabasha mu nyungu zabo “za politike” basubize amerwe mu isaho kuko nta na rimwe iterabwoba rizigera ritsinda.
Muvunyi Balthazar