Interahamwe za FDLR zikomeje kurota inzozi zidateze gukabya
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iyi minsi ntuhwema kwikomanga mu gatuza uvuga ko ushaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Gusa ibyo biganiro FDLR ivuga ni inzozi idateze gukabya, icyakora interahamwe n’ibyihebe by’uyu mutwe ntibazahwema kuganira n’ubutabera bw’u Rwanda aho bugomba kubaryoza Jenoside n’ibyaha by’iterabwoba bakoreye Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Mu mpera z’icyumweru kirangiye, “umuvugizi” w’uyumutwe, interahamwe kabombo Curé Ngoma, yumvikanye kuri Radiyo Ijwi rya Amerika avuga ko biteguye kuganira n’u Rwanda.
Ibyo interahamwe Ngoma yavuze yabihuje no kuba igisirikare cy’u Rwanda n’icya Congo bimaze iminsi biganira ku buryo bwo gusenya FDLR; ibintu byatumye uyu mutwe udagadwa. Abambari ba FDLR basaba ibiganiro Leta y’u Rwanda birengagije ko yabakuriye inzira ku murima ko itazigera yicarana nabo ko ahubwo bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera cyane ko izi nkoramaraso zitanicuza ibyaha zakoze.
Interahamwe za FDLR zigirwa inama gutuhuka ku neza aho abanyabyaha bazirimo bagomba kugezwa imbere y’ubutabera naho abere bagafatanya n’Abandi Banyarwanda kubaga igihugu.
Ubwanditsi