17-06-2026

Umukobwa wa Habyarimana “Kinani” yiyunze kuri basaza be mu gutagatifuza ibyaha bya Se, gusa nta cyo biteze kubagezaho!

0

Habyarimana Marie Rose – umwe bana b’umunyagitugu rurangiranwa Habyarimana Juvenal “Kinani”, ubwo yaganiraga n’umuzindaro wa YouTube w’Abajenosideri bo mu gatsiko ka FDU- Inkingi yumvikanye asiga icyasha Umuryango FPR Inkotanyi ari nako atagatifuza se umubyara.

Ni mu kiganiro cyatambutsekuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 aho uyu mwene “Kinani”yanyomozaga ibimaze iminsi bimuvugwaho ko “yaje i Kigali mu ibanga”. Gusa, uyu mugore usanzwe utuye muri Canada, ikiganiro cye cyaranzwe no gusebya FPR Inkotanyi.

Mari Rose yavuze ko “FPR Inkotanyi ni abicanyi baje baje kwica Abanyarwandaca.” Ahari wenda menya yaribagiwe amateka cyane. FPR ntiyaje ije kwica, yaje ije kurengera uburenganzira yari yaravukijwe na Se Habyarimana wari warahize ko impunzi zigomba guhera ishyanga. Ese yibagiwe ko se yivugiye ko u Rwanda ari ikirahure cyuzuye!

Ikindi uyu mukobwa wa Habyarimana yagarutseho n’ ihanurwa ry’ indege ya Se. Agashinja ko ari FPR yayihanuye, nyamara iperereza ryahagaritswe ryagaragazaga ko agatsiko k’abahezanguni bo muri leta ya Habyarimana aribo bari bahize kurasa iyo ndege.

Ikirushije ni ukuntu yigijije nkana maze agashaka kugaragaza ko iri hanurwa ry’ indege ariyo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwakwirengagiza ko kuva muri 1959, Abatutsi batotejwe ndetse na Habyarimana aho afatiye ubutegetsi mu 1973 yashyizeho amategeko abaheza mu mashuri, igisirikare ndetse no mu kazi, aho yaba ashaka kugaragaza nkana ko Jenoside itateguwe.

Soma kandi: Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kera, ntaho ihuriye n’urupfu rwa “Kinani” – Ibimenyetso

Ikindi cyagaragaye muri iki kiganiro cya Habyarimana Marie Rose ni ukuntu yamize bunguri imvugo za leta ya Tshisekedi zigira u Rwanda igicibwa mu karere. Aho akivuga ibinyoma bihimbano ko“FPR Inkotanyi imaze kwica Abanyarwanda yakomereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugirango ibashe kwiba amabuye y’agaciro.”

Uyu mwana wa Habyarimana wubuye gahunda yo gutagatifuza se, no kurimira itaka kuri FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda n’ Abanyarwanda bari barazonzwe n’ ingoma ya se, akwiye kuva muri aya manjwe kuko ntaho yamugeza.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading