Tshisekedi yasizoye mu kwiyegereza interahamwe n’ibigarasha, kuri iyi nshuro ari kwikubanaho n’ikihebe Kayumba Nyamwasa!
Inkuru yabaye kimomo ko muri uku kwezi turangiza kwa Nzeri, ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwahaye rugari ikihebe Kayumba Nyamwasa mu rwego rwo guhura n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugira ngo hanozwe umugambi wo gutera u Rwanda.
Ikihebe Kayumba Nyamwasa cyaherukaga kwirukanwa mu mutwe w’iterabwoba cyashinze wa RNC, kibifashijwemo n’ubuyobozi bw’ i Kinshasa cyagiranye ibiganiro birambuye n’abakuru b’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri FDLR.
Ibi biganiro bishyigikiwe na Tshisekedi ukomeje gukingira ikibaba FDLR akeka ko izamufasha umugambi afite wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko adasiba kwikomanga mu gatuza abivuga.
Ibi bibaye nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko Tshisekedi ashaka kwakira abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi baheze mu gihugu cya Niger nyuma y’uko barangije ibihano inkiko zabakatiye ariko ibihugu byose bikanga kubakira.
Muri abo bajenosideri harimo Capt Sagahutu Innocent ukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Zigiranyirazo Protais alias Z muramu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” n’abandi.
Ukwiyegereza Kayumba nawe udasiba kuvuga ko ashaka gukuraho ubuyobozi mu Rwanda bibaye nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko Tshisekedi yakiriye mu biro bye Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Kinani nawe uhora ahigira gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Imigambi mibisha ya Tshisekedi k’u Rwanda ishimangirwa kandi no kuba aherutse kwanga umugambi wo gukuraho burundu umutwe wa FDLR mu nama iheruka kubera i Luanda.
Tshisekedi kandi si ubwambere yiyegereje abanzi b’ u Rwanda bafite intego zo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
Nk’urugero mu mpera za Gicurasi z’ umwaka wa 2023, i Kinshasa, Tshisekedi yakiriye Eugène-Richard Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ubu akaba abarizwa mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Tshisekedi kandi mu kwezi kwa Nzeri 2023, i New York mu cyumba cya Hoteli Peninsula yakoranye inama y’ibanga yamuhuje n’udutsiko tw’interahamwe ndetse n’ibigarasha bihagarariwe na Eugène-Richard Gasana.
Iyi migambi mibisha Tshisekedi ahoramo ntawe yahiriye. Uyu mugabo yagakwiye kwigira kuri Mobutu washatse gutera u Rwanda bikarangira akubiswe inshuro agahunga.
Mutijima Vincent