13-05-2026

Umuburo ku nterahamwe: Kwegeka kuri FPR ibyaha mwakoze ntibiteze kubagira abere, ibyanyu ni ikibazo cy’igihe gusa!

0

Umumotsi w’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi uzwi nka Musabyimana Gaspard, interahamwe kabombo Bukeye Joseph n’ikigarasha Mutabazi Etienne baherutse kumvikana ku muzindaro rutwitsi wa YouTube begeka ku Muryango FPR-Inkotanyi ibyaha interahamwe n’abajenosideri bakoreye Abanyarwanda.

Aba banyabinyoma kabuhariwe bahisemo inzira yo gucamo Abanyarwanda ibice, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ,gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’ibindi byinshi, mu kiganiro bakoze bari bakamejeje bashinja FPR-Inkotanyi ubwicanyi. Bayishinjije “kwica abasivile muri za Byumba, Rebero” kandi ko ibyo byaha byakozwe mu 1992.

Mu kuri kuzwi kunafitiwe ibimenyetso FPR-Inkotanyi ntiyigeze yica abantu ahubwo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe muri izo nterahamwe zihimba ayo makuru yuzuye ibinyoma ahubwo zo zari zimaze kumara Abanyarwanda. Ubu benshi muri bo batorotse ubutabera, bakaba bidegembya uko bishakiye ari nako bagambirira kugarura ayo macakubiri mu Banyarwanda.

Gushinja FPR-Inkotanyi ni amayeri Interahamwe zimaze igihe zaradukanye mu muvuno wo kwihunza ibyaha bakoze. Benshi buzuye amacakubiri ndetse bafite agahinda n’umujinya ko FPR-Inkotanyi yatumye batarangiza umugambi mubisha bari bafite wo kumara Abatutsi hanyuma ngo bagasigara mu gihugu cy’Abahutu gusa.

Ubwo mu Rwanda hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko Bizakomeza kuba impfabusa gushaka guhindura abakorewe ibyaha nk’ababikoze

Intego nyamukuru ya FPR-Inkotanyi kwari uguhuza Abanyarwanda aho Kubica. Nyuma yo guhagarika Jenoside FPR yahuje Abanyarwanda bongera kubana muri sosiyete batishishina, batagendera ku moko, ubu bose bari mu mugambi umwe wo kubaka igihugu cyabo.

Izo nterahamwe zibikora zirengagije ko ibikorwa byiza bya kimuntu FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda bihari kandi byivugira.

Aba bagome bakwiye kumenya ko nubwo Interahamwe nk’abo zidafatwa, mu gihe gikwiriye bazaryozwa ibyaha bakoze cyane ko bidasaza. Igihe kizagera bajye aho bakwiye kuba bari.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading