10-06-2026

Interahamwe n’abajenosideri mwihishe mu Bufaransa muririwe ntimuraye !

0

Ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 bwatangiye kuburanisha umujenosideri kabombo Rwamucyo Eugene wayoboye ibitaro byahoze ari ibya Butare.

Uyu mujenosideri akurikiranyweho ibya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umujenosideri Rwamucyo ari kuburanishwa nyuma y’uko muri Mata 2007 ihuriro riharanira ko abacitse ku icumu rya jenoside bahabwa ubutabera (CPCR) ritanze ikireko maze agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2010.

Hari imyaka myinshi yashize interahamwe n’abajenosideri baragize u Bufaransa nk’akarima kabo cyane ko bavunaga umuheha bakongezwa undi, gusa nyuma y’uko Perezida Macron agiriye ku butegetse zahinduye imirishyo.

Ni nyuma y’uko Macron asuye u Rwanda maze akemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agasezeranya ko u Bufaransa butazemera gukomeza kuba indiri y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego Rwamucyo abaye umujenosideri wa 8 uburanishijwe n’u Bufaransa.

Abo barimo Capt. Simbikangwa Pascal, Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Muhayimana Claude, Laurent Bucyibaruta, Hategeimana Philippe na Dr Munyemana Sosthene.

N’ubwo hari intambwe zo kwishimira u Bufaransa bumaze gutera mu kugeza imbere y’ubutabera interahamwe n’ abajenosideri, hari n’abandi bakidegembya muri icyo gihugu barimo: 

1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa HabyarimanaJuvenal “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

2. Padiri Wenceslas Munyeshyaka3. Callixte Mbarushimana

4. Col Laurent Serubuga

5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva

6. Ignace Bagilishema

7. Innocent Musabyimana

8. Innocent Bagabo

9. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo

10. Dr Charles Twagira

11. Venuste Nyombayire

12. Manasse Bigwenzare

13. Pierre Tegera n’abandi.

Uyu mujenosideri kimwe n’abandi bagihanyanyaza kwihisha ubutabera bakwiye kumenya ko ukuri iteka gutsinda, ari nayo mpamvu bagenda batabwa muri yombi na nyuma y’igihe kinini bamaze bihisha ubutabera.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading