Site icon MY250TV

Tshisekedi ni nka ya nkunguzi y’igikoba yikururira amakara – Dore impamvu!

Tshisekedi n’abafatanyacyaha be mu bugizi bwa nabi, ibyaha bya Jenoside n’ibyibasira inyokomuntu mu gihe gikwiye bashobora kwisanga i Lahe [La Haye] mu Buholandi mu maboko y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Ni mu gihe uyu mugabo utekereza nyuma yo gukora amafuti ari we wahuruje uru rukiko ngo rukore iperereza ku byaha bikorerwa mu burasirazuba bwa Congo, gusa ibi byaha bizwi neza ko ari ubutegetsi bwa Tshisekedi bubikora – ibintu abasesenguzi basanga ntaho azabicikira.

Dore nk’ubu Umushinjacyaha Mukuru wa ruriya rukiko bwana Karim Asad Ahmad Khan KC aherutse gutangaza ko ibiro bye bigiye gutangira gukora iperereza Tshisekedi n’abambari be basabye.

Kuri benshi bemeza ko Tshisekedi yimennye inda ndetse akanirasa mu kiganza kuko iperereza rigiye gutangira gukora we yita ko rizafata umutwe wa M23 avuga ko ufashwa n’u Rwanda ntacyo bizafata ahubwo ibyinshi bizagaragara ko ari we ubiri inyuma.

Iri perereza rizahera ku Banye-Congo barenga 3600 bamaze kwicwa muri Goma mu myaka ibiri ishize bishwe na Wazalendo, ingabo z’igihugu (FARDC) na FDLR. Tshisekedi kandi azabazwa abagera kuri 230 bishwe n’ingabo zishinzwe kumurinda aho zasanze abantu mu rusengero i Goma zikabamishaho amasasu.

Muri Iryo Perereza Tshisekedi azabazwa abanyepoliti bafunzwe bishwe ku maherere barimo Chérubin Okende Senga wishwe arasiwe mu modoka ye n’abantu bitwaje intwaro boherejwe na Tshisekedi, iperereza Kandi rizabaza Tshisekedi imfu z’imfungwa muri Gereza nkuru ya Makala.

Tshisekedi n’abayobozi ba Congo bakomeje kwimiriza imbere politiki yo gushinja u Rwanda no kurugerekaho ibyaha gusa ibihugu ntibyahwemye kwereka Tshisekedi ko ariwe munyamafuti akwiye kureka kwikoreza ubutegetsi bwe bubi abandi.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byavuze ko ikipe izaza gukora iperereza yiteguye gutangira ako kazi, gusa hari amakuru avuga ko Tshisekedi afite gahunda yo kubaha ruswa ngo iperereza ryabo rizabogame nk’uko asanzwe abikora ku mpuguke z’umuryango w’abibumbye aho zihora zibogamye.

Igihe ICC izakora akazi kayo neza, Tshisekedi azisanga imbere y’ubutabera mpuzamahanga nk’uko byagendeye abanda banyabyaha yiyegereje barimo Vital Kamerhe n’abandi.

Mugenzi Félix

Exit mobile version