Urubyaro rwa Rashid Hakuzimana rwitandukanyije na “Padiri” Nahimana ku mugaragaro
Abana ba Hakuzimana Abdul Rashid ufungiye ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’igihe bakoreshwa na Nahimana Thomas wigize umunyapolitike nyuma yo kwirukanwa mu gipadiri, baratangaza ko bitandukanyije na we ndetse n’abandi banzi b’igihugu bari barabagize ibikoresho.
Ibi byatangajwe na Mahadi Hakuzimana na mushiki we Assia Hakuzimana mu kiganiro baherutse guha umuyobowora wa YouTube wa Kasuku Media TV, aho bahamije ko nyuma y’igihe bitekerezaho basanze abanzi b’u Rwanda barabashyize mu buyobe.
Assia Hakuzimana yagize ati: “Igihugu cyacu twese tugomba kukibamo nk’Abanyarwanda nta bintu by’amoko, kandi nk’umwana w’umukobwa byanyambikaga isura mbi.’’
Yakomeje avuga ko hari amafaranga yakiraga avuye mu bigarasha n’interahamwe byabogezaga ngo bariho barakora ibintu byiza.
Aba bana kandi bahamije ko umubyeyi wabo Hakuzimana Abdul Rashid bose bamusura nk’umuryango kandi ameze neza ntakibazo, ahubwo abirirwa bavuga ko muri gereza abagororwa babayeho nabi ari ibinyoma byamabye ubusa bigamije gusiga u Rwanda n’ubutabera bwarwo icyasha.
Abana ba Hakuzimana Rashid bamenyekanye cyane ubwo bajyaga ku rubuga rwa YouTube bakajya birirwa bakora ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri ndetse n’urwango mu Banyarwanda.
Biyemerera ko babaga bashutswe n’interahamwe n’ibigarasha birimo ikiryabarezi ‘padiri’ Nahimana nk’uko Hakuzimana Djibril, undi mwana wa Rashid yigeze kubihishura mu mwaka wa 2022.
Muvunyi Balthazar