Uwahoze mu gisirikare cya Congo yahishuye uburyo FARDC ikorana na FDLR nta cyo yishisha
Lieutenant Munyaneza Eugene wahoze ari umurwanyi wa FDLR nyuma akaza kwinjira mu gisirikare cya Congo (FARDC), yatangaje ko icyo gisirikare kibarizwamo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse ko biba bizwi ko ari Abanyarwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gusoza amahugurwa yo kumwinjiza mu buzima busanzwe yari amazemo iminsi mu kigo cyakira abahoze mu mitwe y’abarwanyi kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Munyaneza yavuye mu Rwanda mu 1994, akigera muri Congo icyitwa Zaire yakomereje muri Santrafurika aho yavuye yinjizwa na Mudacumura Sylvestre mu barwanyi ba FDLR, maze we ubwe yibonera uko uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda ukorana byeruye n’igisirikare cya Congo ari cyo FARDC.
Ati : “Ntabwo njyewe nigeze mpisha ko ndi umunyarwanda,njyewe nakoreshaga izina ryanjye rya Munyaneza.”
Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, avuga ko ubugome yari azi kuri Mudacumura wayoboye FDLR buri mu byatumye yihutira gufata icyemezo cyo kwitandukanya na FDLR mu 2003 akajya muri FARDC maze asangamo abandi Banyarwanda n’ubundi babanye muri FDLR.
Yagize ati: “Abanyarwanda twari turimo cyane, kandi ntitwatinyaga kuvuga Ikinyarwanda turi kumwe n’abandi basirikare ba FARDC.”
Akomeza kandi agaruka ku bibazo by’uruhuri biri mu miyoborere idashinga y’ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho agaragaza ko abantu mbarwa bakinambye kuri FDLR aruko babeshywa byinshi ntibamenye uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka ubu rukaba ari urw’abanyarwanda bose.
Ati: “Nkurikije amateka yabayeho ubuyobozi bwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul bwakoze ikintu gitangaje cyane, kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge cyarantangaje cyane kuko ibyo ubwirwa hanze n’ibyo ubona mu gihugu si ko biri.”
Uyu Munyaneza wahoze mu gisirikare cya FARDC ashimangiye ibyo abandi benshi bitandukanyije na FDLR bagiye bemeza by’uko FARDC na FDLR bafitanye igihango gikomeye.
Kugeza magingo aya leta ya Congo ntirahagarika umugambi wo gufasha umutwe wa FDLR. Perezida Tshisekedi na Leta ye bagaragaweho guha ubufasha umutwe wa FDLR, ni mu gihe nyamara iyi leta ikomeza kubihakana kandi hari za raporo mpuzamahanga zibishimangira.
Ubu bufasha Leta ya Congo ihora iha umutwe wa FDLR bwagiye bugira ingaruka k’u Rwanda binyuze mu bitero by’iterabwoba by’uyu mutwe.
Ndayambaje Marc