Tshisekedi mu gicucucucu cya FDLR kugira ngo atinze inzira y’amahoro!
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubishyigikiwemo na Tshisekedi uherutse kwandikira Perezida wa Angola nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, isaba ko idakwiye gusenywa “kuko iharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda” ndetse isaba ko yafashwa gushyikirana na Leta y’u Rwanda.
Ubundi mu busanzwe uyu mutwe wa FDLR ukorera mu kwaha kwa guverinoma ya Kinshasa irangajwe imbere na Tshisekedi, iyi mikoranire inashimangirwa kandi n’uburyo FDLR yanahujwe n’ingabo za Congo mu mugambi wo gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Si ibyo gusa kuko kuva FDLR yashingwa yafashashijwe kandi igikomeje gufashwa na Congo kugeza magingo aya, ibintu biherutse gushimnagirwa na Musoni Straton wari uri mu bashinze umutwe w’ Iterabwoba wa FDLR.
Kuva umubano w’u Rwanda na Congo wazamo agatotsi, Tshisekedi yagiye yigamba gutera u Rwanda maze agakuraho ubuyobozi bwarwo, ibintu kandi na FDLR yagiye yigamba kenshi.
Abasesenguzi muri politike y’ibiyaga bigari bemeza badashidikanya ko kuba Tshisekedi ashyigikira uyu mutwe akanakorana nawo bya hafi ari na we uri inyuma y’amatangazo y’uyu mutwe asaba ibiganiro Leta y’u Rwanda kugira ngo atinze inzira y’amahoro mu gihugu cye no mu karere muri rusange.
Ni mu gihe uyu mutegetsi wananiwe kuyobora Congo amahanga akomeje kumwotsa igitutu amusaba gushyikirana n’Abanye-Congo bagenzi be bo mu mutwe wa M23, we akaba abarwanya abifashijwemo na FDLR.
Abasesenguzi basanga kandi ko Tshisekedi afitiye icyizere gikomeye FDLR kuko atekereza ko uyu mutwe uzi u Rwanda cyane kumurusha bityo rero kuyikoresha kuriwe ngo agere i Kigali byamworohera. Gusa ibyo byose bimeze nka za nzozi z’umushonji urota arya!
Tshisekedi akwiye kumenya ko yanyura muri FDLR cyangwa yaca n’ahandi bitazigera bimukundira gutera u Rwanda kuko rutera ariko ntiruterwe.
Akwiye kandi kuzirikana ko uko akomeza ibyo bikorwa bye bibi ariko yishyira hanze, aho byoroshye kandi binagaragarira buri wese ko ariwe kibazo gikomeye Congo ndetse n’akarere muri rusange bifite kugeza magingo aya.
Mukobwajana Linda