Gen “Neva” noneho ari kubiba amacakubiri mu Barundi
Abarundi bamaze guhinduka ba mbarubukeye kubera ko icyizere cy’ahazaza habo gikomeje kuyoyoka kubera imyitwarire n’imikorere bya Leta mpotozi iyobowe na Maj Gen Ndayishimiye Evaliste “Neva”.
Ubu amakuru mashya ava i Burundi ni uko hirya no hino muri icyo gihugu cyane cyane mu bigo bya Leta hakomeje kumvikana ibikorwa byo gucamo ibice abakozi, maze bamwe bakitwa “ibipinga” naho abandi bakitwa ko ari “intasi z’ubuyobozi”.
Ni ibikorwa bikorwa n’abayobozi bakuru b’ibyo bigo ku mabwiriza ya Ndayishimiye.
Urugero ni nk’aho mu bitaro bikuru biherereye mu ntara ya Kirundo ubuyobozi bukuru bwabyo bwamaze gushyira muri ba ruharwa abakozi babyo 16.
Abo bakozi bashinjwa ko batangaza ibitagenda, bikaba byarabaviriyemo kwitwa ko ari abo kwitondera, ndetse urutonde rwabo ubu rwamaze gushyikirizwa inzego zo hejuru.
Ni mu gihe nta minsi irashira humvikanye abaturage bafungirwaga mu bitaro kubera ko bananiwe kwishyura amafaranga Leta yabatanzeho mu kubavuza no kubakingira icyorezo cya Monkey Pox ubu kivuza ubuhuha mu Burundi.
Ibikorwa nk’ibi mu bigo bya Leta usanga bihagarariwe n’abo mu ishyaka rya CNDD-FDD bazwi nk’imbonerakure, aba akaba aribo batanga raporo kuri sebuja Ndayishimiye n’ibyegera bye.
Biraro Erneste