Interahamwe noneho zahahamutse nyuma y’uko u Bufaransa bukomeje kuzikubita butababarira!
Ijuru ryaguye ku bajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma y’uko Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Ni inkuru ikomeje gushegesha interahamwe n’abambari bazo cyane ko bamenyereye kuvuna umuheha bakongezwa undi mu Bufaransa kugeza ubwo ubuyobozi burangajwe imbere na Macron mu mwaka wa 2021 bwanzuye ko iki gihugu kitazemera gukomeza kuba indiri y’abajenosideri; nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ikatirwa rya Rwamucyo, interahamwe n’abazikomokaho batuye agahinda imbuga nkoranyambaga aho bagaragaje agahinda n’ukwiheba gukabije, gusa ibi byose bishimangira ubugome ndengakamere bwokanye izi nyangabirama cyane ko mu bigaragarira buri wese ziticuza ukuba zaramenye amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni mu mwaka wa 1994.
Ibi byaha umujenosideri Rwamucyo yahamijwe bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho D. Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko uyu mujenosideri yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda.
Soma kandi: Zahinduye imirishyo mu manza z’interahamwe n’abajenosideri i Paris
Rwamucyo abaye umujenosideri wa 8 uburanishijwe n’u Bufaransa nyuma ya Capt. Simbikangwa Pascal, Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Muhayimana Claude, Laurent Bucyibaruta, Hategeimana Philippe na Dr Munyemana Sosthene.
N’ubwo hari intambwe zo kwishimira u Bufaransa bumaze gutera mu kugeza imbere y’ubutabera interahamwe n’bajenosideri, hari n’abandi bakidegembya muri icyo gihugu barimo:
1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa HabyarimanaJuvenal “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
2. Padiri Wenceslas Munyeshyaka3. Callixte Mbarushimana
4. Col Laurent Serubuga
5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva
6. Ignace Bagilishema
7. Innocent Musabyimana
8. Innocent Bagabo
9. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo
10. Dr Charles Twagira
11. Venuste Nyombayire
12. Manasse Bigwenzare
13. Pierre Tegera n’abandi.
Jenoside ni icyaha kidasaza bitinde bitebuke uwayigizemo uruhare wese azakanirwa urumukwiye, interahamwe zitonde kuko ntabwo zari zababara cyane ko urugendo rwo gushakira ubutabera abo abo zakoreye ibyaha rukomeje kandi rutanga icyizere.
Ubwanditsi