09-06-2026

Umuburo kuri Ingabire Victoire: Niba afite ugutwi yumve icyo umwuka abwira amatorero, igihe cyo kumuhendahenda cyarangiye kera!

0

Perezida Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abanyabyaha bafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gukora ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba bakomeje gusubira muri ibyo byaha bishingikirije ko hari abanyamahanga babita ibitangaza ndetse bakabashyigikira muri bya byaha.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri ryabereye mu mujyi wa Kigali.

Nta kuvuga amazina y’abo bantu, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Hari aba bandi murebe bari aho bidegembya, n’abo twababariye, twavanye aho bari bari bafunzwe, bafungiwe ibyaha nk’ibyo, tukabababarira; ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera akaba muzima yarangiza we agasubira [mu byaha yakoze mbere], murabazi!”

“Ndetse bakogezwa n’abantu bo hanze [bakabita] abakora ibitangaza; ko barwanira demokarasi, barwanira ibyo ntazi, buriya nabo turaza (uzi ya masaha bamanika ku nkuta)? Iyo yashizemo uruvile bagira batya bakongera bakarwongeramo kugira ngo yongere ikore, turaza kurwongeramo.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ari ubwa nyuma ahanuye abo banyabyaha, ndetse abibutsa ko inama abagira hari umurongo ntarengwa ku bashaka gusubiza inyuma igihugu.

Ati: “Kandi iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva, ubu ni inama njya, ariko ushaka arayumva, ushaka ntayumva, ariko ku kibazo cy’ubuzima bw’igihugu cyacu n’Abanyarwanda n’aho tuvuye, n’aho tugeze, n’aho dushaka kujya, kugerageza kubihungabanya bifite aho bikwiye kugarukira.”

Yunzemo ati: “Ariko kandi n’uwashaka kwiga yakabaye yiga; nabwo arebe mu mateka yo mu myaka ishize mikeya, byinshi nk’igihugu dusezerana, dusezeranya birakorwa nta mususu abavuga bakavuga, abagororwa bakagororwa.”

Abwirwa benshi…!

Abasesenguzi baganiriye na MY250TV bamaze kumva iyi mbwirwaruhame, bahurije ko  kuvuga ko uko byagenda kose umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza ari mu bo Umukuru w’Igihugu yakomojeho bitewe n’imyitwarire amaze imyaka 6 agaragaza nyuma yo kubabarirwa akava muri gereza adasoje igifungo cy’imyaka 15 yari yarahawe bitewe n’ibyaha yakoze byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Umuhezanguni Ingabire yababariwe nyuma y’amabaruwa menshi yandikiye Umukuru w’Igihugu yemera ibyaha yakoze ndetse atakamba avuga ko aramutse ababariwe yaba umuturage mwiza, gusa byari amatakirangoyi kuko kugeza magingo aya yitwara nk’uko yari ameze mbere yo gufungwa yitwaje ko ngo aharanida “demokarasi n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.

Ku rundi ruhande, si ubwa mbere Perezida Kagame yihanangiriza Ingabire n’abambari be mu bikorwa bibi bijanditsemo, ariko uyu mugore w’umugore wibwira ko ashyikigiwe n’interahamwe n’imiryango mpuzamahanga yakomeje gutsimabarara, akibeshya ko igihe azaba yongeye gufungwa aba birirwa bamushuka bazaba bari kumwe muri gereza.

Soma kandi: Amaherezo ye ntabwo azaba meza – Perezida Kagame kuri Ingabire Victoire wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuba ashyigikiwe na bamwe muri ba mpatsibihugu ndetse n’interahamwe, Ingabire yibwira ko bimuha uburenganzira bwo gukora ibyaha, nyamara ntazi ko inkiko z’u Rwanda zigenga kandi zifite uburenganzira busesuye bwo kumufata agafungwa , ndetse abo yizeye usibye induru gusa, nta kindi bazamufasha.

Mu 2018 Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire mibi y’uyu mugore nyuma yo kumuha imbabazi , amuburira ko atitonze, yazasubira muri gereza, aha yagze ati:   “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi, buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading