Abatuye mu cyahoze ari Cyangugu bahawe umukoro ku nterahamwe “Padiri” Rudakemwa, “Padiri” Nahimana n’isiha rusahuzi Ndagijimana JMV
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu kugira uruhare mu mu kunyomoza abakomoka muri icyo gice bihishe i Burayi badasiba gukoresha imbuga nkoranyambaga bahakana ndetse bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri abo harimo Fortunatus Rudakemwa na Nahimana Thomas birukanwe mu gipadiri aho ubu bihishe mu Bufaransa, na Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yiba amafaranga agera ku bihumbi magana abiri by’amadorali (200.000$), yari yahawe na leta y’u Rwanda ngo akoreshwe muri gahunda yo gufungura ibikorwa bya za ambasade i Burayi.
Mu kiganiro Minisitiri Bizimana aherutse gutanga, yahishuriye amateka yaranze buri umwe muri aba bantu bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu, agaragaza ko bose bahuriye ku cyita rusange kimwe cy’ubujura n’amacakubiri.
Kuri Rudakemwa, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko yibye amafranga ya Paruwasi ya Reggio Calabria na Sant’Alessio mu Butaliyani maze ayaguramo imodoka mu rwego rwo kwinezeza.
Ni mu gihe kuri Nahimana yasobanuye ko iki gisambo kigihangara kwiyita padiri ibyo kivuga byose ari ukuba umutima wacyo warasabitswe n’urwango rw’irondabwoko ariko kandi kikanashaka kubyihishamo ngo gihishe ubujura bukomeye cyakoze.
Yagize ati : “Ni umuntu utunzwe n’udufaranga tw’abazungu akababeshyeshya ko yagiye mu bupadiri muri 88 kugirango bumve ko hari icyo akibigisha. Mujye mumenya ko uwo muntu yatatiye igihango cy’ubumuntu, atatira igihango cya kiliziya n’icy’Imana abeshya ko yihaye, bene aba ntimukabumve!”
Soma: “Padiri” Nahimana yongeye gushimangira isano afitanye n’abajenosideri
Minisitiri Bizimana kandi yakomoke kuri Ndagijimana aho yagaragaje ko uretse kwiba Leta amafaranga yari agenewe kuzahura ibikorwa bya za ambasade, agurisha inzu z’Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa, yambura abakozi ba Ambasade imishahara yabo barimo n;uwari umukozi we wo mu rugo.
Ati: “Mwumve umuntu ucyambara karavate akajya kuri YouTube akabiyereka, agatangira kugira icyo ababwira yarakoze ibintu nk’ibi, mujye mumureba mumwandikire mumusubize muti turakuzi, muti wa mujura we zana amafaranga y’igihugu watwaye, igihugu kirayakeneye ngo cyiteze imbere.”
Yunzemo ati : “Aba bantu bapfobya Jenoside bakanasebya ubuyobozi bw’u Rwanda barashaka guhisha ubujura bakoze, irondabwoko ryabarenze bifuza kongera kugarura muri iki gihugu,…biduha kuri urwo rwango rwabo nibarwihamanire.”
Soma kandi: Ndagijimana JMV wibye Leta y’u Rwanda 200,000$ burya yanambuye uwamukoreraga mu rugo!
Ndayambaje Marc