14-09-2026

Nyuma y’imyaka 6 APR Fc yongeye kubona intsinzi kuri AS Kigali, Rayon Sports ikomeza kuba ‘Gikundiro’: Ibyaranze ruhago y’u Rwanda muri weekend (AMAFOTO)

0

Muri mpera z’icyumweru kirangiye habaye ibyishimo ku bafana b’amakipe akomeye muri ruhago y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’umunsi wa 11 wa Shampiyona.Rayon sports izwiho kugira abafana benshi yari yakiriwe na Vision FC kuri Péle Stadium, iyinyagira ibitego 3-0, bituma iyi kipe abafana bita ‘Gikundiro’ ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 26 mu mikino 10.

Ni amakipe yahuraga bwa mbere muri Shampiyona, kuko ikipe ya Vision aribwo bwa mbere yari izamutse mu cyiciro cya mbere.Ikipe ya Rayon sports yafuguye amazamu ku munota wa 25 y’igice cya mbere itsindiwe n’umunya-Senegale Fall Gagne ku mupira mwiza wahawe na Iraguha Hadji, maze atsindisha umutwe ahagaze mu izamu wenyine.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza gutera mu izamu, mbere yo kujya mu kiruhuko Rayon sports yongeye kubona igitego gitsinzwe na Iraguha Hadji ku mupira mwiza wahawe na Muhire Kevin.Fall Ngagne yongeye gutsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports ari na cyo cya kabiri cye muri uyu mukino, akomeza kuyobora urutonde rw’abafite ibitego byinshi aho afite ibitego 6.

Ku rundi ruhande, ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC) yabonye amanota 3 itsinze AS Kigali igitego 1-0, nyuma y’imyaka 6 itayitsinda.Ni umukino wari witezwe cyane kuko AS Kigali yifuzaga gukomeza gutsinda, mu gihe APR yifuzaga gukuraho amateka mabi ifite kuri iyi kipe, ndeste no gukomeza gusatira mukeba wayo Rayon sports.

Igitego rukumbi kuri uwo mukino cyatsinzwe na myugariro wa APR Niyigena Clément ku munota wa 63 ku mupira w’umuterekano wavuye kuri Ruboneka maze Clement awuteresha umutwe.

APR yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 17, gusa iracyafite ibirarane bibiri.

Muyindi mikino yabaye

Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Musanze FC 0-0 Etincelles FC Mukura VS 1-1 Marines FC

Muhazi United 0-2 Bugesera FC

AS Kigali 0-1 APR FC

Rutsiro fc 0-0 Kiyovu sports in

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading