Site icon MY250TV

Amatakirangoyi, kubura icyerekezo n’ubujajwa – ibyaranze ‘mitingi’ y’interahamwe za FDU-Inkingi i Buruseli

Ku Cyumweru tariki ya Mbere Ukuboza 2024 intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi, bahuriye i Buruseli mu Bubiligi mu nama yongeye gushimangira ko izi nterahamwe zihora zibuzwa amahwemo n’uburyo FPR-Inkotanyi ikomeje kubaka mu buryo burambye igihugu zasize zigize umuyonga.

Ubusanzwe interahamwe n’ibigarasha bya RNC ntibajya imbizi kuko usanga bashinjanya ibyaha bitandukanye, gusa muri iriya nama bari bihurije hamwe n’ubwo wabonaga barebana ikijisho, urwicyekwe ari rwose!

Hagaragayemo kandi imiyugiri ya Jambo ASBL yari ihagarariwe n’umuhezanguni Norman Sinamenye Ishimwe, abambari b’ingirwa-shyaka PDR-Ihumure y’ikihe Paul Rusesabagina n’abari bahagarariye ikiryabarezi “All For Rwanda”.

Izi nterahamwe zavugaga ko iyi nama yazo igamije gusobanura ingamba FDU ifite zigamije “gukuraho ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi”, gusa nta “ngamba” n’imwe zagaragaje cyane ko zakoresheje umwanya munini mu matakirangoyi n’amaganya yo kuba zose zibayeho mu buzima buzishaririye cyane ko zirirwa zibundabunda n’imibereho ikaba izigoye mu bihugu bitari ibyazo.

Soma: Interahamwe za FDU-Inkingi hafi guturika imitsi y’ubwonko kubera urwo FPR ikunda Abanyarwanda

Izi nterahamwe kandi zongeye kwerura uburyo Ingabire Victoire Umuhoza – umugore w’umugome wihebeye amacakubiri n’iterabwoba ari we mugaba mukuru wazo aho zakoresheje umwanya munini mu kumuramya no kumukorera “ubuvugizi” budashinga.

Ibyo kandi byashimangiwe na Placide Kayumba, “perezida” w’agakingirizo w’aka gatsiko (cyane ko kayoborwa na Ingabire) aho yakanguriye abitabiriye iyo mitingi kwitabira igikorwa cyo gushakira ubufasha nyirabuja Ingabire.

Nk’uko byari byitwezwe kandi, izi nterahamwe zumvikanye zivuganira umutwe w’iterabwoba wa FDLR zo zita ko “impunzi”, gusa nk’uko Umunyarwanda yabivuze ‘uhitwa ntafata uruka’ – bikaba bitumvikana uburyo izi nterahamwe zirirwa zicira isazi mu jisho zizafasha ibyihebe bya FDLR nabyo biri kwicwa umusubirizo n’inyeshyamba z’Abanye-Congo za M23!

Igisekeje ariko kitagize uwo gitungura ni uguhuzagurika kw’izi nterahamwe aho buri wese wagerageje kugira icyo abaza nta gisubizo yahawe, cyane ko mu cyumba cy’inama kumvikanagamo ugusahinda kwinshi; ibintu byagaragaje mu by’ukuri ko izi nterahamwe nta ntego zigira.

Soma kandi: Interahamwe za FDU-Inkingi mu yindi byenda gusetsa zo zita “dipolomasi”

Yaba iyi FDU-Inkingi, yaba n’ibi biryabarezi bindi bari hamwe, bose bamenyerewe mu bujajwa n’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, ibikorwa bamaze imyaka 30 bakora aho babundabunda mu mahanga, gusa nta cyo biteze kubagezaho.

Aba bose kandi bitinde bitebuke bazaryozwa ibyaha bya Jenoside bakoze, abandi birirwa bivurugutamo cyane ko iki cyaha kitajya gisaza.

Biraro Ernest

Exit mobile version