25-05-2026

Interahamwe nizibanze zigarure imisanzu ya pansiyo zacucuye mbere yo kuvuga amangambure!

0

Ku mbuga nkoranyambaga interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi bacitse ururondogoro kubera icyemezo Leta y’u Rwanda iherutse gufata cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, bituma hari Abanyarwanda basaba aba bagizi ba nabi kugarura mu isanduku ya Leta za miliyari z’imisanzu bibye ubwo bavaga mu Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ni ibintu by’umwihariko byashyuhije imitwe y’intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi aho mu kuyobya uburari ziri gukwiza ibihuha by’uko izamuka ry’imisanzu riri “mu nyungu za Perezida Kagame”.

Gusa iyi ni imvugo irimo ubwenge bucye kandi idakwiye kugira uwo irangaza kuko kuba guhera muri Mutarama umwaka utaha umusanzu w’ubwiteganyirize uzagera kuri 12% uvuye kuri 6% wari umazeho imyaka 60 biri mu nyungu z’umukozi.

Izi nterahamwe iyo zivuza induru kuri iyi gahunda ziba zishaka kumvikanisha ko amafaranga umukozi azaba akatwa ‘hari undi muntu uzayatwara’ mu gihe ahubwo Leta iyamuzigamira akazamugoboka ageze mu zabukuru.

Nk’uko inzego zirebwa na gahunda z’ubwiteganyirize zibisobanura, kuzamuka kw’umusanzu w’ubwiteganyirize nta kindi bigamije uretse kuzamura ingano ya pansiyo isanzwe ihabwa abateganyirije izabukuru.

Iyi ikaba ari ingingo ikwiye gutera isoni ziriya nterahamwe kuko ubwo zibaga imisanzu y’Abanyarwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishukaga ko igihugu kitazongera kubaho.

Ibihuha n’urwango bikwirakwizwa n’interahamwe ntibiteze gukoma mu nkokora urugendo rw’Abanyarwanda kwiyubakira igihugu.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading