Site icon MY250TV

Ba somambike ba “Gen Neva” na CNDD FDD bakomeje guhunga igihugu

Ishyamba si ryeru i Gitega kuko abafasha Perezida Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” bakomeje kumutera umugongo bakajya gusaba ubuhungiro bwa politike i Burayi.

Ubu utahiwe ni bwana Gervais Ndayishimiye wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’uburezi y’icyo gihugu ushinzwe uburezi bw’imyuga, uherutse gutorokera mu Bubiligi ndetse ahita asaba ubuhungiro bwa politike.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru cy’igihugu (RTNB) bari baherekeje Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, mu Butaliyani baratorotse nabo basaba ubuhungiro muri icyo gihugu.

Mbere y’aho gato nabwo abandi bakozi barimo n’abo mu Biro bya Ndayishimiye na za minisiteri na bo bari bamuhungiye mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, Aziya na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abahunga uyu mutegetsi basobanura ko babiterwa no kubona nta cyerekezo kizima afitiye igihugu aho ashyira imbere inyungu ze n’iz’umugore we mu byemezo afata mu gihe Abarundi bicira isazi mu jisho nta cyo bamubwiye.

Kuba abakabaye bafasha Ndayishimiye bamuhunga bakemera kubaho mu buzima bw’impunzi birashimangira ububi bwe – ibintu bidasiba kandi kugaragazwa n’abaturage ayoboje inkoni y’icyuma.

Igihe kirageze ngo Abarundi bibohore kuko bari ku ngoyi y’umunyagitugu wagaruye ubukoloni mu gihugu cyabo.

Biraro Ernest

Exit mobile version