Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yeretse itangazamakuru ibyangombwa by’inzira (pasiporo) by’u Burundi birenga 140 byatoraguwe ahajugunywa imyanda hirya no hino mu bihugu by’i Burayi, inkuru ishimangira uburyo Abarundi bakomeje guhunga igihugu cyabo.
Ni igikorwa Minisitiri Bizimana Edouard uzwiho kuba yaranywanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yakoze kuri uyu wa 13 Werurwe 2026 aho yigaragazaga nk’aho ari kuregera itangazamakuru Abarundi batinyutse guhunga ingoma ya sebuja nyamara mu by’ukuri ahubwo yakabaye yibaza impamvu ibibatera.
Kuva aka gatsiko k’aba ‘DD’ kafata ubutegetsi mu 2005, umubare w’Abarundi bahunga igihugu wakomeje gutumbagira, aho abadahunze itotezwa bakorerwa n’inzego z’ubutegetsi bahunga kubera ubuzima bukomeje kubasharirira.
Abakurikiranira hafi ibikorerwa imbere muri CNDD-FDD bemeza ko byakomeje guhumira ku mirari kuva hatangira kumvikana amwe mu mazina y’aba ‘DD’ bakomeye bemera guhara imyanya bahawe mu butegetsi bw’ umunyagitugu Ndayishimiye maze bagahitamo kujya kwirirwa bicira isazi mu jisho i Burayi nk’impunzi.
Urugero rwa vuba ni urwa Bwana Gervais Ndayishimiye wari umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’uburezi muri iki gihugu ushinzwe uburezi bw’imyuga uherutse gutorokera mu Bubiligi ndetse agahita anasaba ubuhungiro bwa politiki mu mpera za 2024.
Muri uwo mwaka kandi havuzwe abanyamakuru 2 b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Burundi (RTNB) batorokeye mu Butaliyani ubwo bari baherekeje uwari Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca.
Mbere y’aho gato nabwo abandi bakozi barimo n’abo mu Biro bya Ndayishimiye na za minisiteri na bo bari bamuhungiye mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, Aziya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Soma kandi: Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Amakuru yizewe MY250TV ikura mu masooko yayo i Burundi aduhamiriza ko ishyamba atari ryeru mu bikomerezwa byo mu bushorishori bwa CNDD-FDD ku buryo bamwe baba bacungishijwe ijisho.
Nta kabuza ko baramutse bagize amahirwe yo gusohoka igihugu tutatungurwa no kumva ibyangombwa byabo biri ahashyirwa imyanda.
Abahunga uyu mutegetsi basobanura ko babiterwa no kubona nta cyerekezo kizima afitiye igihugu aho ashyira imbere inyungu ze n’iz’umugore we mu byemezo afata mu gihe Abarundi bicira isazi mu jisho nta cyo bamubwiye.
Biraro Erneste

