25-05-2026

Amahanga yiyemeje guhagurukira interahamwe n’abajenosideri, ntabwo bazakomeza kwidegembya!

0

Mu gihe abajenosideri bakomeza kwishuka ko hari ubuturo bagifite ku Isi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 ukuboza 2024 Umuryango Mpuzamahanga wazirikanye ku nshuro ya 76 umunsi wahariwe gukumira ndetse no guhana icyaha cya Jenoside aho kiva kikagera, aha bakaba bitsa cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Jenoside iheruka, yabaye mu myaka 30 ishize.

Mu ijambo yageneye Isi, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bwana António Guterres yagize ati : “Tugomba gukaza ingamba zose zo gukumira, kwigisha ndetse no gusenya ubutumwa buyobya abantu ndetse buhembera Jenoside n’ibikorwa byayo.”

https://twitter.com/antonioguterres/status/1865959964772106588

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Adama Dieng, mu butumwa yatanze nayo kuri uyu munsi yongeye kwibutsa ko umujenosideri aho ava akagera akwiye kwamaganwa, yanaboneyeho gushima Leta y’u Rwanda ingamba zihamye yashyizeho mu kurwanya Jenoside ndetse n’abayihembera.

Kwizihiza umunsi nk’uyu ni ubutumwa bukomeye ku nterahamwe, abajenosideri bose ndetse n’udutsiko tw’ababashyigikira aho bakibundabunda ku Isi kuko n’utarafatwa bivuze ko aho ari igitima kidiha ubutitsa kuko azi neza ko nta buturo agifite ku Isi, ndetse ko amaraso yamennye agomba kuyaryozwa byanze bikunze.

Kuba Isi yose mu ntero imwe ihagurutswa no kwamagana Jenoside n’abayikoze ndetse igashishikarira gushyira imbaraga mu kuyirwanya no kuyikumira birashimangira ko bitinde bitebuke, aba bajenosideri bose bazisanga imbere y’ubutabera cyane ko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading