Imyaka 9 irashize Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi bari ku ngoyi y’urwango bakorerwa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi aho bicwa ndetse abandi bakaburirwa irengero bikozwe n’inzego za Leta zirimo igisirikare, iperereza, igipolisi ndetse n’urubyiruko rushamikiye kuri iryo shyaka ruzwi nk’imbonerakure.
Uru rwango Perezida Ndayishimiye na CNDD ye banga Abatutsi rumaze kuba nyambukiranyamipaka aho ubu baruhayemo impano ku nshuti yabo y’akadasohoka Perezida Félix Tshisekedi wa Congo mu kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bufatanyije n’ingabo za Congo, FDLR na wazalendo, bukomeje kwica Abanye-Congo b’Abatutsi, bakabambura ibyabo, ndetse bugatwika inzu zabo mu gihe abarokotse bubamenesha aho kugeza magingo aya bahungira mu bihugu bituranye na Congo birimo Uganda n’u Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagiye bwakira mu ibanga intyoza z’abahezanguni b’Abanye-Congo mu kubiba urwango rw’Abatutsi zirimo Justin Bitakwira na Otto Bahizi hagamijwe kurushaho kongera ikibatsi mu bikorwa byibasira Abatutsi mu karere.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye akomeje kwiyegereza abari ku ruhembe rw’imvugo z’urwango zibasira Abatutsi
Ku rundi ruhande, ntibikiri ibanga ko Perezida Ndayishimiye na CNDD ye bamaze kunywana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora wigamba ko uzashirwa ugarutse mu Rwanda gusubukura Jenoside y’Abatutsi wasize utarangije.
FDLR kandi yamaze kwinjizwa mu gisirikare cy’ u Burundi ndetse no mu imbonerakure, aho aba bagome bagabanye ishyamba ry’ i Kibira ngo barikoreshe mu kugerageza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Harageze ko Ndayishimiye na Leta ye bamaganwa ndetse bagafatirwa ibihano.
Biraro Ernest

