13-09-2026

Interahamwe n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bakomeje kurota ku manywa y’ihangu

0

Nsengimana Enock, umuhezanguni byashobeye akaba n’umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi – agatsiko k’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi, yumvikanye yikomanga mu gatuza yemeza ko bagifite umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda; inzozi  badateze gukabya.

Yabitangarije mu kiganiro aherutse kunyuza ku muzindaro rutwitsi w’aka gatsiko ukorera kuri YouTube, aho ibyo yavuze ngo abishingira ku byo we na bagenzi be bemereye muri ‘mitingi’ iherutse guhuriza ibyihebe by’aka gatsiko i Buruseli mu Bubiligi.

Soma: Amatakirangoyi, kubura icyerekezo n’ubujajwa – ibyaranze ‘mitingi’ y’interahamwe za FDU-Inkingi i Buruseli

Abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi bakwiye kumenya ko uyu munsi wa none ikosa umunyarwanda wese utekereza neza adateze gukora ari ukubajya inyuma, kuko  Abanyarwanda banyuzwe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame Paul.

Ikindi ni uko Abanyarwanda badashobora kwitesha amahirwe yo kuba mu Rwanda rw’abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose, bityo rero guhora basakuza ni ukurota ku manywa y’ihangu kuko Abanyarwanda bazi neza ko kugarura amacakubiri ari byo FDU-Inkingi ishyize imbere gusa.

Interahamwe n’abajenosideri aho bava bakagera bicare bazi neza ko ari inyangabirama kandi bamenye ko Abanyarwanda b’ingeri zose bahumutse badateze guteshuka ngo bashukwe nabo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading