25-05-2026

U Bufaransa: Iby’umujenosideri “Biguma” byarangiye, abarimo Agatha Kanziga, “Padiri” Munyeshyaka …baririwe ntibaraye!

0

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe alias Biguma yari yakatiwe muri Kamena 2023, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu – bitanga ubutumwa bukomeye ku bandi bajenosideri bamaze igihe babundabunda muri icyo gihugu.

Mu gihe Interahamwe n’abajenosideri basuherewe kubera uyu mwanzuro w’urukiko, abagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bo bawishimiye bikomeye.

Umunyamategeko waburanye uru rubanza, Gisagara Richard, yagize ati :” Ubutabera buratanzwe! Ibitekerezo byacu tubyerekeje ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, Nyamure, ISAR Songa, ndetse n’ahandi.”

Umujenosideri Hategekimana afite imyaka 67 y’amavuko, yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha yahamijwe yarabikoreye muri Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo, agace yanakoreragamo nk’umusirikare.

Uyu mwaka wabereye umwaku interahamwe n’abajenosideri kuko u Bufaransa bwashyize imbaraga mu kubereka ko nta buturo bakwiye ku butaka bwabwo; mu manza zikomeye zatitije Interahamwe n’abajenosideri mu Bufaransa harimo urwa Munyemana Sosthene wakatiwe mu Ukwakira.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, umuhezanguni Charles Onana we wahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byose icyo byototera nta kindi, interahamwe n’abajenosideri bacyishuka ko u Bufaransa hari ubuturo bwabaha, bicare bazi ko ari bo batahiwe nyuma ya Hategekimana.

Abo bajenosideri barangajwe imbere na:

1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa HabyarimanaJuvenal “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

2. Wenceslas Munyeshyaka (uherutse kwirukanwa mu gipadiri)

3. Callixte Mbarushimana

4. Col Laurent Serubuga

5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva

6. Ignace Bagilishema

7. Innocent Musabyimana

8. Innocent Bagabo

9. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo

10. Dr Charles Twagira

11. Venuste Nyombayire

12. Manasse Bigwenzare

13. Pierre Tegera n’abandi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading