Intagondwa za FDU-Inkingi zatangije “urugamba” ruzasiga zishiriye ku icumu nk’ubushwiriri
Intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi baravuga ko muri uyu mwaka wa 2025 bagiye gukomeza icyo bise “urugamba” rwo “guhindura imitegekere” y’u Rwanda, gusa icyo batazi ni uko bashaka gukina n’umuriro bizarangira ubatwitse bagakongoka nta n’umwe usigaye.
Ibyo abambari ba FDU-Inkingi yashinzwe kandi ikaba itegekwa n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza, babitangarije mu cyo bise ubutumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka wa 2025, gusa bari baherutse no kubigaragariza muri ‘mitingi’ yabo yabereye mu Bubiligi mu ntangiriro z’ukwezi gushize.
Abagize aka gatsiko k’abagizi ba nabi ntibahwemye kwikomanga mu gatuza bavuga ko bashaka “gukuraho” ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi – inzozi badashobora gukabya, aho bazirota nk’uburyo bwo kwihimura kuri uyu muryango kuko wabakomye mu nkora maze ugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye ndetse bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabo.
Iyi FDU-Inkingi imaze igihe igerageza ibyo yita “guhindura imitegekere” y’u Rwanda; ibintu ikora yifashishije umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bihishe mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ibitero shuma wagiye ugaba k’u Rwanda byasangaga rwiteguye aho benshi mu byihebe by’uyu mutwe bahasigaga ubuzima abandi bagafatwa mpiri.
Igitero giheruka FDU-Inkingi yagabye k’u Rwanda cyabaye mu Ukwakira 2019, cyigizwemo uruhare n’ibyihebe byo mu mutwe wa RUD-Urunana ushamikiye kuri aka gatsiko. Ni igitero cyashimangiye ubugome ndengakamere n’ubwenge bucye bw’abagize FDU kuko abateye bigabye mu baturage aba ari bo bica gusa.
Gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda zivuganye abarenga icumi mu bari bateye maze abandi bafatwa mpiri bashyikirizwa ubutabera aho bahishuye uburyo iyi FDU-Inkingi ari yo yari yabatumye – ibi nabyo bishimangira ugutsindwa kw’izi ntagondwa ziyemeje gupfana umugayo no kugwa ishyanga nta gihugu zigira.
Soma kandi: Interahamwe n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bakomeje kurota ku manywa y’ihangu
Usubije amaso inyuma, mu buryo bworoshye uhita ubona ko nta cyo FDU-Inkingi yagambiriye gukora k’u Rwanda ngo biyihire kuko nta kintu kizima irwanira cyane ko igizwe n’abanyabyaha bagomba ahubwo kugezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo abambari b’aka gatsiko bari kwita “urugamba” rwo “guhindura imitegekere” y’u Rwanda ni bo bazakigwamo bose nta n’umwe usigaye wo kubara inkuru nk’uko byagendekeye ubushwiriri buvugwa mu migani nyarwanda cyane ko ntaho bataniye nabwo mu migirire n’intekerezo.
Abambari ba FDU-Inkingi bakwiye kwibutswa ko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizahora gihanitse kandi ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro. Abwirwa benshi akumva bene yo!
Ubwanditsi