Nyuma y’imyaka itari micye abunga nka roho mbi ashakisha abo yakwihomaho ngo bafatanye umuruho bo bita “politike”, umuhezanguni Ntagara Jean Paul yahisemo gutangira umwaka yibasira inzererezi n’abanyabyaha bagenzi be batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 2 Mutarama 2025 k’umuzindaro w’uyu muhezanguni wari ushagawe n’uwitwa Ismael Mbonigaba, bumvikanye bibasira abarimo Paul Rusesabagina, “Padiri” Nahimana Thomas, Nadine Kasinge n’abandi.
Ntagara abo bantu abashinja kuba ngo buri mwaka bavuga imbwirwaruhame zitajya zigira icyo zigeraho imyaka ikaba ibaye 30 irenga babeshya Abanyarwanda ko “bazakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ntibabikore”, ibintu ariko nawe adasiba gukora!
Impamvu batanga ituma batagera ku byo biyemeje ngo ni uko usanga bashyira imbere amoko ndetse ngo bigatuma batabasha kwishyira hamwe n’abandi ngo bafatanye.
Aho ni ho Ntagara yibasiye bikomeye injiji ngenzi ye Kasinge amushinja ko yamaze gufata uruhande aho ngo ibyo avuga byose aba avuga ko ashaka kurengera inyungu z’abo mu bwoko bw’abahutu.
Mbonigaba wari kumwe n’umuhezanguni Ntagara we abishimangira avuga ko nta bundi bwenge bafite uretse ubushingiye ku moko, kandi ko “bayoborwa n’ibifu byabo nta bwenge bundi bafite.”
Igisambo kabuhariwe Ntagara ntigihwema kwiha ikuzo aho cyumvikana cyikubita mu gatuza kivuga ko “u Rwanda rukeneye impinduka” zizanywe nacyo; ibintu bituma benshi bamuha inkwenene cyane ko nta kindi ashoboye kitari ubujura n’ubugambanyi.
Uyu Ntagara yavuye mu Rwanda atorotse ubutabera kubera ibyaha bitandukanye yari akurikiranyweho birimo ubujura, ubwambuzi bushukana n’ibindi.
Umuhezanguni Ntagara ageze hanze, yiyunze ku banzi b’u Rwanda aho yanabaye umucungamutungo w’umutwe w’iterabwoba w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, gusa ntiyarambyemo kubera inda nini ye yamunaniye.
Aho abundabunda muri Canada, nta kindi kimutunze uretse gusebya Leta y’u Rwanda ndetse no gutagatifuza interahamwe n’abajenosideri.
Kuba aba banzi b’u Rwanda batangiye umwaka baryana hagati yabo ni indi gihamya ko nta cyo barwanira ndetse ko nta cyo bateze kwigezaho cyane ko nta n’aho bazacikira ukubuko kw’ubutabera batorotse.
Biraro Ernest

