Jean Paul Ntagara mu kuyobya uburari ku byaha by’amahugu byatumye yangara, aba ikigarasha!
Jean Paul Ntagara umaze igihe abundabunda muri Canada nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda, akomeje kurashya imigeri yikuraho ibyaha byatumye atorongera agahitamo kuba inzererezi itagira igihugu.
Nk’urugero, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025, uyu muhezanguni w’umugome yarifashe ajya ku muzindaro we wa YouTube avuza induru ivata riraza yumvisha abamukurikira buhumyi ko ngo FPR-Inkotanyi “yambura Abanyarwanda amasambu yabo”.
Gusa ibi byari mu kujijisha no kuyobya uburari kuko ibi birego adafitiye gihamya ashinja Umuryango FPR cyane ko ntabyabaye, ari we ahubwo wabikoze ubwo yari umujyanama w’Umujyi wa Kigali nuko atahuwe ahitamo gutorongera nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Uyu muhezanguni yavuye mu Rwanda mu 2012 nyuma yo kumenya ko ubutabera bwatangiye kumukoraho iperereza ku byaha by’ubwambuzi bitandukanye birimo guhuguza isambu umukecuru witwa Mukakayibanda Liberatha.
Soma: Ikigarasha Jean Paul Ntagara kiravugwaho guhuguza umukecuru isambu!
Nyuma y’uko ayabangiye ingata akajya kubundabunda mu mahanga, uyu mugabo wahombeye u Rwanda yakomeje kuyoborwa n’inda nini ye kugeza n’aho byanamuviriyemo kwisanga nta nshuti akigira kuko abo yagerageje kwiyungaho bose bashwanaga rugikubita kubera iyo ngeso.
Mu bo yihomyeho ariko bigahomoka harimo umutwe w’iterabwoba wa RNC w’ikihebe Kayumba Nyamwasa aho yagizwe ushinzwe umutungo nyamara bagashwana bapfa indonke bibaga mu banyamuryango babo.
Nta rindi jambo uzigera wumva risohoka mu kanwa ka Ntagara uretse ibiganiro bisebya Leta y’u Rwanda binatagatifuza interahamwe dore ko ari byo akuraho amaramuko.
Bitinde bitebuke, Ntagara ntazatinda kubona ko ari mu buyobe cyane ko ntawe uhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Ernest