15-04-2026

‘Depression’, ibinyoma n’ubujajwa – ibiranga RNC mu minsi yayo ya nyuma

0

Ibigarasha mbarwa bisigaye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bikomeje kurashya imigeri ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubeshya ababikurikira buhumyi ko uyu mutwe ukibaho kandi warapfuye kera ndetse n’imva wahambwemo ikaba yarajeho ikigunda.

Nk’urugero, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 abamotsi b’uyu mutwe barimo Ignace Rusagara, Serge Ndayizeye n’abandi bahuriye ku rubuga rwa X barasakuza ivata riraza ubwo bihaga kujora kuba Perezida Kagame yaragejeje ijambo risoza umwaka ku Banyarwanda ndetse akishimana nabo.

Ibyo aba bambari ba RNC barimo byose ni amanjwe ndetse no kwiheba gukabije baterwa no kubona ko nyuma yo kumara igihe kinini barashoye mu mugambi wo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye basanze ari ukuvomera mu kiva.

Soma kandi: Inzererezi za RNC zikwiye kwerekana icyo zagezeho mu myaka 14 ishize mbere yo kuyobya uburari mu bujajwa

Aba bambari b’iterabwoba bamenyekanye kenshi mu bikorwa bigamije inabi ku banyarwanda birimo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali, kwifatanya n’abanzi b’u Rwanda n’ibindi byinshi.

Kubera uburyo Perezida Kagame avugwa cyane bitewe n’ibikorwa bye byiza akorera u Rwanda bishimwa ku Isi yose, umubano we mwiza n’abanyarwanda, ibi byose bituma izi nzererezi zibura amahwemo maze agahinda zikagatura imbuga nkoranyambaga.

Gusa uko byagenda kose iby’uyu mutwe byararangiye, aba nabo basakuza bafite iminsi micye yo kuba bacecetse kandi bakaryozwa ibyaha by’ubugome bakoreye Abanyarwanda.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *