09-05-2026

FPR, Kagame n’u Rwanda – Amazina agaburira ibigarasha!

0

Ibigarasha – abanyabyaha ruharwa bahisemo kwirirwa bangara birya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, bakomeje kugaragaza ako aho bihishe batunzwe no gusiga icyasha Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame n’u Rwanda.

Nk’urugero, agatsiko k’ibigarasha byiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC, baherutse guhurira ku muzindaro wa YouTube barangajwe imbere n’uwitwa Tabitha Gwiza maze mu maganya no kwiheba kwinshi biva inyuma bashinja FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame ubwicanyi, ubujura n’ibyaha bo ubwabo bakoze bigatuma batorongera.

Nyamara muri ibyo byose bavuga nta na kimwe gikuraho ko FPR Inkotanyi bahimbira ibyaha ari yo yubatse u Rwanda na bo ubwabo ibaha ubuzima kugeza ubwo barenzwe maze bishora mu byaha uyu munsi bari gushinjwa uyu Muryango wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubohora igihugu ndetse uracyuba uhereye ku busa.

Soma kandi : Imyaka abamotsi ba RNC, ARC… bamaze kuri YouTube babeshya abanyarwanda yabagejeje kuki?

Aba bazwi nk’ibigarasha bose bahuriye ku byaha cy’ubujura, ubwambuzi, amacakubiri no kwigizwaho umutungo – ibintu byatumye bigira impunzi ubwo bari bagiye kubiryozwa, gusa bageze hanze y’u Rwanda bahindutse ibyihebe noneho batangira kwica Abanyarwanda ku manywa y’ihangu.

Ubwicanyi bw’ibigarasha bwagiye bukorwa binyuze muri RNC hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014 ubwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabaga ibitero bya za gerenade hirya no hino mu Rwanda.

Aba birirwa kuri za YouTube basakuza n’ubundi bagize uruhare mu itegurwa rya biriya bitero binyuze mu gukusanya imisanzu yagiye igurwamo ibisasu n’ibindi byakoreshejwe muri buriya bwicanyi bwahitanye Abanyarwanda barenga 10 bukometsa n’abandi barenga 400.

Izi nyangabirama zibasha kugira icyo zishyira ku muntwa ari uko zahindanyije isura ya FPR, Kagame n’u Rwanda, gusa uko byagenda kose ntabwo ziteze gucika ubutabera mu buryo bw’iteka kuko mu gihe gikwiye zizaryozwa ibyaha zakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading