02-06-2023

Imyaka abamotsi ba RNC, ARC… bamaze kuri YouTube babeshya abanyarwanda yabagejeje kuki?

Nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda utangiye kuzahuka, bamwe mu bamotsi b’imitwe yiterabwoba babuze ayo bacira n’ayo bamira cyane ko abenshi muri bo bari batunzwe n’umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Ubu umuvuno bawerekeje ku binyoma bidafite epfo na ruguru mu banyarwanda, ndetse no kubeshya ko haba hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; igihuha gikwirakwiza n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda ndetse babinyujije kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Bamwe mu bamaze iminsi bakwiza ibyo bihuha harimo abamotsi b’imutwe y’iterabwoba nka Jean Paul Turayishimye wa ARC urunana (yiyomoye kuri RNC), Serge Ndayizeye na bagenzi be ba RNC n’abandi.

Abo baherutse gukoreka imbwirwaruhame ya Perezida Tschisekedi wa Kongo maze batuburira rubanda ko uyu muperezida yavuze ko u Rwanda ruteza umutekano mucye muri Kongo – ibintu nyamara atigeze avuga!

Bamwe mubakurikirana iyi mizindaro bahise bavuga ko ibyo aba bamotsi b’iyi mitwe barimo ari icengezamatwara riciriritse ndetse bavuga ko aba birirwa muri ayo mateshwa ari imburamukoro.

Umwe mu basesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: ”Ariko buriya imyaka ishize aba bamotsi batukira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ku mizindaro yabo ngo ni amaradiyo byabagejeje kuki? Aba bantu ni ibivume bizahora byangara gusa.”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko ibyo aba bambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda bahoramo ari ikimenyetso gifatika gishimangira ko babuze ibyo bakora.

Ati: “Bamaze imyaka myinshi basebya Leta y’u Rwanda, bayihimbira ibinyoma bitabarika ariko byose ntanakimwe kizima baba bavuga dore ko abo baba bibwira ko baha amakuru aribo abanyarwanda batanabitayeho ndetse batanabafitiye umwanya!”

Yungamo ati: “Rimwe narimwe uzumva umuntu nka Jean Paul Turayishimiye watorotse ubutabera afite ipeti rya sergeant mu gisirikare, ari umupagasi wa Kayumba Nyamwasa, avuga ko azi amabanga y’ibibera muri Village urugiwro cyangwa mu buyobozi bukuru bw’igisirikare bwacya akongera ati ‘abasirikare ntibahebwa bishwe n’inzara’ , ejo akongera ati ‘Leta y’u Rwanda igiye gutera congo’, bwacya ati ‘abanyarwanda basenyewe’, abandi ngo bashimuswe, wamubaza abo banyarwanda abo aribo ntanakubwire abo aribo mbese bigaragaza ubuswa bukomeye cyane!”

Uyu Jean Paul turayishimye wirirwa ku muzindaro witwa ‘Radio Iteme’ abeshya abantu yibwira ko hari umunyarwanda umwitayeho rimwe na rimwe yibagirwa ko mu banyarwanda Leta y’u Rwanda ifasha harimo ise na Nyina bahabwa inkunga y’ingoboka mu gihe we yirirwa avuza induru kuri YouTube.

Amagambo yashize ivuga, aba bamotsi birirwa bashaka guca igikuba mu banyarwanda nyamara birengagiza ko abanyarwanda batabitayeho ndetse n’ikimenyi menyi ibyo bamazemo imyaka babeshya nta nakimwe cyari cyabahira, ubu umuvuno wabo bawimuriye mu kwivanga mu bihugu bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda nyamara nabyo ntibizabahira.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: