FDRL isigaye ku izina gusa, n’abarinzi ba Parike basigaye bayigirizaho nkana!

Iby’umutwe w’iterabwoba wa FDLR imbwa zikomeje kubirwaniramo ari nako uyu mutwe utakaza umusubirizo abari inkingi za mwaba zawo.
Nyuma ya “Gen” Mudacumura, “Gen” Secyugu, abakoloneli, abamajoro ndetse n’abandi barwanyi batandukanye ba FDLR bapfuye urupfu nk’urw’udushiriri mu myaka itatu ishize, uyu mutwe kuri iyi nshuro watakaje “Cpt” Nsanzumuhire wari uzwi nka Muhire.
Uyu Nsanzumuhire yivuganwe n’abarinzi ba Pariki ya Virunga mu gitero bagabye kuri FDLR mu rukerera rwo kuwa 21 Gashyantare 2022 – Ni amakuru yabanje kugirwa ibanga rikomeye bitewe nuko FDLR yagize isoni zo kuba yarakubiswe inshuro n’abarinzi ba pariki mu gihe nyamara yirirwa yivuga imyato ko ishoboye urugamba.
Inkuru dukesha RwandaTribune, igaragaza ko Nsanzumuhire yari ashinzwe icungamari muri FDLR/ CRAP; aho yakagaka imisoro abaturage bahinga muri Gurupoma ya Rugari, Kibumba n’ahandi hose FDLR isanzwe isoresha, yanakiraga imisoro yakwa abatunzi b’inka borororera mu bikuyu byo mu Bwiza.
Uyu mugabo yari inkoramutima ya “Col” Ruvugayimikore Ruhinda usanzwe akuriye umutwe udasanze w’abarwanyi ba FDLR CRAP, bisobanurwaga ko Nsazumuhire yashyikirizaga Ruhinda amafaranga 1500$ avuye mu misoro y’inka.
Nsanzumuhire kandi yari azwi nk’umunyembaraga mu bukangurambaga no “gutera igipindi” aho yari muntu rukumbi wiyambazwaga aho rukomeye, nk’uko bisobanurwa n’abari bamuzi muri FDLR.
Aho Nsanzumuhire yiciwe hasanzwe hari ubutaka busoreshwa na FDLR bungana na hegitari ibihumbi 10, iyo misoro ikaba yinjira mu mufuka w’abayobozi ba FDLR mu gihe abitwa abarwanyi bato benshi baba bicira isazi mu maso.
Uyu mugabo yapfanye n’abandi barwanyi babiri ba FDLR, abandi batabwa muri yombi barimo n’uwakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abarinzi ba Pariki y’igihugu ya Virunga.
Hirya yo kuba abarinzi ba parike bakubise inshuro FDLR, uyu mutwe w’iterabwoba wari uherutse kugaba igitero ku nka z’umuturage muri Rubavu; ibintu bishimangira ko uyu mutwe usigaye ku izina gusa!
Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bahunze u Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo zari iza RPF/A ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi aba banyabya bagizemo uruhare rukomeye.
Ubwanditsi