09-06-2026

Perezida Kagame ni umugabo ukomera kw’ijambo, interahamwe za FDU-Inkingi zitonde!

0

Perezida Paul Kagame aherutse guhamiriza Abaturarwanda ko umutekano wabo n’ibyabo urinzwe ndetse ko bagomba gukomeza ibikorwa byabo by’amajyambere nta cyo bishisha.

Isezerano rya Perezida Kagame ni ukuri kugaragarira buri wese kuko uretse Abaturarwanda, raporo mpuzamahanga zidasiba kugaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere bitekanye kuri iyi Si.

Ku rundi ruhande, nyuma y’imyaka 30 interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi bagerageza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ariko bikabananira burundu, ubu noneho bihaye guhinyura ririya sezerano Umukuru w’Igihugu yahaye Abaturarwanda.

Iby’izi nyangabirama biherutse kumvikanira mu kiganiro kidafite epfo na ruguru cyatambutse ku muzindaro wazo wa YouTube.

Muri icyo kiganiro umumotsi wa FDU, interahamwe Musabyimana Gaspard yarateraga akicyirizwa n’umujenosideri kabombo Justin Bahunga uzwiho kuba umucurabwenge w’ibitekerezo by’uburozi by’aba banyabyaha.

Muri iyo byendagusetsa ngo ni ikiganiro, aba bahezanguni bombi bashyiraga imbere  imvugo zitera icyuhagiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abandi banyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda bo bita ko ari “impunzi za politiki”, bakagaragaza ko biteguye “guhindura ibintu mu Rwanda”!

Ese yaba ari ya RUD-Urunana bagiye kuzura ikaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda? Ubuse aka kanya aba bahezanguni birengagije umutwe wa P5 bihurijemo n’ibyihebe bya RNC, bakaka inkunga hirya no hino ngo batere u Rwanda ariko bikanga bikabapfana ubusa?

Ibyo izi nterahamwe zirimo ni ubwiyahuzi kandi ntabwo zizatinda kubibona cyane ko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gihora gihanitse, ibi nabo barabizi neza!

Buri wese utekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda acire kuko birarura!

 Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading