25-05-2026

Urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame aho bukera ruratuma intagondwa za FDU-Inkingi zishyira mu kagozi!

0

Nyuma y’imyaka 30 intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko k’abicanyi ka FDU-Inkingi bagerageza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ariko bikabananira burundu, ubu noneho bishuka ko bizabahira kwitambika mu gihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida wabo.

Izi nkoramaraso binyuze ku mumotsi wazo, Musabyimana Gaspard, zumvikanye ku muzindaro wazo wa YouTube mu maganya n’agahinda zihimbira ibirego Perezida Kagame ari nako zimutega iminsi maze mu kwikura mw’isoni no kwiha icyizere kidashinga zibeshya abazikurikira buhumyi ko Umukuru w’Igihugu “adakunzwe n’Abanyarwanda”!

Kuba Abanyarwanda bakunda Perezida wabo ni ingingo itakabaye itwara umwanya w’abantu cyane ko ibikorwa byivugira!

Nk’urugero izi nyangabirama ziyibagije ko amamiliyoni y’Abanyarwanda mu mwaka wa 2015 yandikiye inteko ishinga amategeko ayinginga ngo ihindure itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda n’ubwo we atabishakaga, harya ubwo ibyo byakozwe n’abadakunda Kagame?

Icya mbere cyo izi nyangabirama zikwiye kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi zakoze ndetse n’ibindi byaha zikomeje gukora bizahora bizibuza amahwemo kuko umunyabyaha yiruka ntawe  umwirukankije.

Ni muri urwo rwego interahamwe n’abajenosideri ba FDU bakwiye gufasha hasi Perezida Kagame kuko mu binyoma byose zirirwa zimuvugaho nta na kimwe giteze gukuraho ukwiyongera kw’urukundo abanyarwanda bamukunda kubera uko akomeje guteza imbere igihugu.

Icya kabiri abo mu gatsiko ka FDU-Inkingi bakwiye kuzirikana nuko Perezida Kagame ari amahitamo y’abanyarwanda, ibyo bikaba bisobanuye ko umuvuzeho aba ashobotoye Abanyarwanda bose.

Ku bw’ibyo rero kuva Abanyarwanda bazi neza imigambi mibisha y’ako gatsiko yo gukoresha FDLR bakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, gakwiye kumenya ko nta munyarwanda uzigera ateshwa umurongo n’ibinyoma byabo kuko bashimye icyerekezo cyiza aganishamo u Rwanda.

Udutsiko tw’inyangabirama zirirwa zibunga nka roho mbi mu miheno y’i Burayi dukwiye kumenya ko urukundo Perezida Kagame akunzwe n’Abanyarwanda nta cyarukoma mu nkokora, bararushywa n’ubusa!

 Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading